2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Qatar yangiye indege z’Arabie Saoudite kugwayo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 08:36:55

 
Share on:
 
Yasuwe:170
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta ya Qatar yangiye indege z’Arabie Saoudite kugwa ku butaka bwayo, zigiye gufata abayoboke b’Idini ya Isilamu ngo bajye mu mutambagiro mutagatifu (Hija) i Maka.

JPEG - 27.3 kb
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777 ni iyo muri kompanyi y’igihugu cy’Arabie Saoudite

Mu cyumweru gishize ni bwo Umwami Salmane ben Abdelaziz Al Saoud w’Arabie Saoudite yatangaje ko yemeye kohereza indege ze gutwara ku buntu Abayisilamu b’i Qatar bifuza kujya gusengera ku butaka butagatifu bw’i Maka (Mecque).
Ni nyuma y’amezi hafi atatu yari ashize ibihugu bimwe by’Abarabu bigizwe na : Bahreïn, les Emirats arabes unis na Misiri bifatiye ibihano Qatar, bikanafunga imipaka yabyo yose kubera ko ngo biyikeka gukorana n’imitwe y’ibyihebe.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa, RFI, itangaza ko ubwo Umwami Salmane w’Arabie Saoudite yatangazaga ko yemereye indege ze kujya gufata Abayisilamu bo muri Qatar zikabageza i Maka, ngo ibihugu bimwe byatekereje ko ibaye inzira yo kongera kubyutsa umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, none ahubwo birushijeho kuba bibi.

Iti « Nyuma y’aho Umwami wa Riyad atangarije icyo cyemezo cyo kwemerera abo banyedini kujya i Maka, umunsi wakurikiyeho benshi muri bo bambutse imipaka bagiye mu mutambagiro w’i Maka. Ariko byaje guhagarara kugira ngo bajyanywe mu ndege yabemereye, noneho Leta ya Doha na yo irabyanga kuko yasanze ko hari politiki itari nziza ibyihishe inyuma».

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye, bimenyesha ko niba Umwami w’Arabie Saoudite ataretse ngo abo Banyedini b’Abayisilamu bo muri Qatar bajye muri uwo mutambagiro i Maka, ngo bishobora kwangiza isura ye mu ruhando rw’isi kuko uwo muhango uba ukomeye cyane muri Isilamu.

RFI iti « Leta ya Qatar ntiyari kwemerera indege z’Arabie Saoudite kwitura ku butaka bwayo, kandi itemera ko izabo zijyayo».

Leta ya Doha (Qatar) ngo yasanze harimo agasuzuguro gakabije cyane cyane ko itabuze indege zijyana i Maka abo banyedini bayo.

Hagati aho, RFI iribaza icyaba cyihishe inyuma y’icyemezo cy’Umwami Salmane ben Abdelaziz w’Arabie Saoudite gisa n’ikivuguruza ibyo yatangaje ku itariki 05 Kamena 2017 ko ifungiye imipaka yose igihugu cya Qatar, yaba iyo mu kirere cyangwa ku butaka.

Iti «Ubusanzwe iyo hafashwe icyemezo nk’iki gikaze cyo gucana umubano hagati y’ibihugu, kivanwaho n’uko impande zombi zibyumvikanyeho. Ntibyumvikana rero ukuntu Riyad yavuga ngo twemereye Abayisilamu ba Qatar kuzaza i Maka ariko bakazanwa n’indege zacu batabyumvikanyeho na Doha.

Igishobora gukurikiraho hagati y’ibi bihugu byombi, nk’uko bitangazwa n’impuguke za politiki zo muri aka karere k’Abarabu, ni ukuvugana kw’Arabie Saoudite na Qatar, bakumvikana ku buryo abo banyedini bajya muri uwo mutambagiro w’i Maka nta ruhande rubangamiye urundi.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE