2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Patoranking yashimiye Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 08:18:34

 
Share on:
 
Yasuwe:159
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanzi Patoranking ubusanzwe witwa Patrick Nnaemeka Okorie wo muri Nigeria, mu ijoro ryo ku ya 19 Kanama 2017 ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Kigali Up ryaberaga muri IPRC ku Kicukiro yashimiye Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku bw’igihugu cyiza ayobora gitekanye.

JPEG - 225.2 kb
Patoranking wo muri Nigeria

Aya magambo Patoranking yayavuze arimo gusoza igitaramo yishimiye uburyo igitaramo cyari kirangiye kandi umutekano ari wose kubera abapolisi bari bahari.
Yagize ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame”. Uyu muhanzi kandi yashimiye abateguye iserukiramuco rya Kigali Up anashimira muri rusange abapolisi barimo gucunga umutekano aho ibirori byaberaga.

Yahaye impano nyinshi umufana we
Ubwo Patoranking yageraga ku rubyiniro nyuma y’uko hari havuyeho Ismaël Lô wo muri Senegal yaririmbye indirimbo zitandukanye agera aho ahamagara umwe mu bafana be w’umukobwa amusanga ku rubyiniro barabyinana nyuma amuha impano zirimo indorerwamo z’amaso, ishati yo kwambara ndetse n’ingofero.

JPEG - 171.7 kb
Aha Patoranking yahaga impano umufana we

Patoranking izo mpano yazimuhaye nyuma y’uko yari amaze kuririmbira abantu indirimbo ze zinyuranye zirimo iyitwa «Daniella wine» yakoranye na Elephant Man, «Girlie» yakoranye na Tiwa Savage, «Hale hale», «Alubarika» yakoranye na Timaya, «Happy day» n’iyitwa «No kissing» yakoranye na Sarkodie wo muri Ghana.
Yaririmbiye umufana we kandi indirimbo yitwa «My woman, My everything» yakoranye na Wande Coal.

Nk’uko Patoranking ari umuhanzi w’icyamamare abantu baramwishimiye cyane kandi yabijeje ko azagaruka gutaramira mu Rwanda vuba ari kumwe n’itsinda rye rimufasha mu muziki we.

Yagize ati “Nzagaruka kubataramira vuba ndi kumwe n’itsinda ryanjye ryose”.
Muri iryo serukiramuco Patoranking yaririmbye agendeye ku ndirimbo ze z’umwimerere (Bashyiragamo indirimbo ye akaririmba asubiramo amagambo yayo”.
Abandi baririmbye mbere y’uko aririmba ni Makanyaga Abdul, Israel Mbonyi, King James, bamwe mu banyeshuri bo ku Nyundo biga umuziki na Soleil Laurent wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika afatanyije n’itsinda rya Quantum Sprit.
Mbonyi yaririmbiye abantu indirimbo “Ku migezi”, “Sinzibagirwa”, “Number one”, “Ku marembo y’ijuru” n’izindi.

King James we yaririmbye iyitwa “Naramukundaga”, “Ndagukunda” n’izindi.
Ismaël Lô we yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa “ Samba et leuk” , “ Dibi dibi rek”, “ Africa”, “ Tajabone” n’izindi.

JPEG - 84.9 kb
Ismaël Lôyashimishije abantu
JPEG - 105.5 kb
Israel Mbonyi na we yaririmbiye abari bahari

Yaririmbye mu buryo bw’umwirere abantu barabikunda gusa hari aho yageze gitari iramutenguha ariko ahita ayikora. Yavuye ku rubyiniro abantu bagishaka ko ahamaho nk’uko na Patoranking yasezeye agikenewe n’abantu ku rubyiniro.

Soleil Laurent, umuhanga mu gucuranga gitari na we yerekanye ubuhanga cyane. Mbonyi na King James n’ubwo baririmbye imvura igwa na bo bashimishije abantu. Gusa by’umwihariko Mbonyi abantu baramwishimiye.

JPEG - 105.5 kb
Israel Mbonyi na we yaririmbiye abari bahari

Makanyaga we yaririmbye mbere imvura itaragwa kandi na we yashimishije abantu.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE