2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge: Abana 30 bagiye kwigishwa imyuga izabahindurira imibereho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 07:00:41

 
Share on:
 
Yasuwe:152
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abana bari baratandukanye n’imiryango yabo biturutse ku mpamvu zitandukanye bakajya mu muhanda (inzererezi) ubu bagiye kwigishwa imyuga ndetse bajye banataha mu miryango y’ababyeyi bashya bemeye kubakira.

JPEG - 411.3 kb
Ababyeyi bishimiye kujya kurera abana bo mu muhanda mu rwego rwo kurerera u Rwanda (Foto; Niyonsenga S)

Abo bana 30 babaga mu buzima bugoye bwo mu muhanda mu karere ka Nyarugenge bishimiye uburyo bushya bwo kubaho bahawe ku bufasha bw’abagiraneza bo mu muryango w’Umurage w’Ibyiringiro, (Rwanda Legacy For Hope).

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda babaho mu buzima bubabaje ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu mu rwego rwo kugishakira umuti, kugeza ubu gahunda ni uko abana bose bagomba kurererwa mu miryango, iyi akaba ari yo mpamvu yahagurukije umuryango, ‘Rwanda Legacy For Hope’ hagamijwe gutera inkunga imibereho myiza y’abaturarwanda bose.

Pasiteri Ntavuka Osée uyobora uyu muryango, avuga ko gufasha aba bana bigamije kubashakira imibereho myiza nk’Abanyarwanda b’ejo hazaza, gusa ngo hari na gahunda yo kuzagera ku babyeyi babo mu rwego rwo kurandura ikibazo burundu.
Pasiteri Ntavuka ati “Tugiye kubashyiriraho ishuri rya siporo, umuziki n’indi myuga itandukanye kuko icyo twifuza ni uko abana b’u Rwanda bashoboka bose babona ubuzima bwiza, aba bana ni bo barimo abayobozi b’ejo hazaza, ariko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye twifuza no kuzagera ku babyeyi b’aba bana, twiyemeje kuzabashakisha na bo tukabaganiriza kuko burya biba byiza iyo mu gukemura ikibazo harebwe n’impamvu igitera.”

Bamwe mu babyeyi bagiye gufatanya na ‘Rwanda Legacy for Hope’ mu kurera neza aba bana bemeje ko uyu ari umugambi bafashe bamaze kuwutekerezaho ku buryo biteguye kuzarerera u Rwanda neza aba bana.

Mujawamariya Consolée, umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyarugenge, avuga ko muri rusange aka karere kafashe ingamba nyinshi zigamije guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu mihanda.

Yagize ati “Ingamba dufite ni ukumenya abana bose bari mu mihanda, tukamenya imiryango bakomokamo tugahuza abana n’imiryango, hari na gahunda zitandukanye mu karere zigamije kongerera ubushobozi ababyeyi b’aba bana bwo kwita ku bana babo.”

Agaruka ku mubare w’abana bo mu muhanda kuri ubu babarizwa mu karere ka Nyarugenge, uyu muyobozi yavuze ko bigoye kumenya umubare wa nyawo bitewe n’uko aba bana biyongera umunsi ku munsi ndetse ngo hakaba hari n’abaturuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda gusa ngo ibi byose byagaragaye ko ahanini iki kibazo giterwa n’ababyeyi b’aba bana.

Mujawamariya ati “Kugeza uyu munsi tubona impamvu zituma abana bajya mu mihanda ahanini zituruka ku babyeyi, iyo tuganiriye n’abana batubwira ibibazo biba biri iwabo mu miryango, ugasanga ababyeyi nta cyo bitaho, ugasanga birirwa bagenda umwana batamusigiye uwo kumwitaho, hari n’ababyeyi usanga bakoresha ibiyobyabwenge ugasanga ubumuntu bwo kumva ko ari ababyeyi bwaratakaye”
Mu mwaka wa 2016 Akarere ka Nyarugenge kabashije kubona imiryango yakira abana bo mu muhanda bagera kuri 242, naho muri uyu mwaka wa 2017 hamaze gusubizwa mu miryango abana 18 hatabariwemo aba 30 bazitabwaho ku bufasha bw’umuryango wa ‘Rwanda Legacy for Hope’.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE