2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Ingabo zahaye abaturage amazi ya miliyoni zisaga 15

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 06:55:59

 
Share on:
 
Yasuwe:164
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ingabo z’u Rwanda zegereje amazi meza abaturage bo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga. Umuyoboro w’aya mazi wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15.

JPEG - 368.8 kb
Col Baguma Sam (hagati) Umuyobozi w’Akarere Uwamariya Béatrice (iburyo) n’Umuyobozi w’ishami rya Wasac i Muhanga Bora Uwimana (Foto Muhizi E)

Col. Sam Baguma, ukuriye Ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, yasabye aba baturage gufata neza ayo mazi kugira ngo abayanywa abarinde indwara zituruka ku mwanda.

Yavuze ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bitagarukira gusa mu kubungabunga umutekano, ahubwo ko kuri ubu bakora n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Col. Baguma kandi yongeye kwibutsa ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi busesuye bwo kurindira umutekano Abanyarwanda, ariko na none zikagira n’ubushake ndetse n’imbaraga zo gufasha abaturarwanda kubaho neza.

Ati «Mwavomaga hirya no hino mu kabande mukoze urugendo rurerure, uyu munsi muruhutse imvune, ndifuza ko murushaho kuyafata neza, gusa mwirinde kwangiza umuyoboro mureke tubisigasire kuko ni umwihariko wacu.»

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice, avuga ko igihe aba baturage bakoreshaga bajya cyangwa bava kuvoma bazagikoramo ibindi bikorwa bibateza imbere, kuko usibye no kuba bahawe amazi meza ayo bavomaga mu kabande wasangaga abatera indwara zo mu nda kuko yasaga nabi cyane mu bihe by’imvura.

Ati «Uyu mwanya mwatakazaga mujya kuvoma muwukoreshe neza mwiteza imbere kubera ko igihe kinini mwagikoreshaga mujya kuvoma, mwahoraga musaba ubuyobozi ko bubegereza amazi meza, mumfashe dushimire Ingabo zacu.»
Mu karere ka Muhanga, abaturage bafite amazi meza bari ku ijanisha rya 87,2%; aba bakaba bavoma muri metero zitarenze 500 z’aho batuye. Muri aka Kagari abarenga ibihumbi 3 ni bo bahawe amazi.

Umuyoboro w’amazi Gatare-Rubugurizo wubatswe mu cyumweru cyahariwe Ingabo (Army Week).

Aba baturage kandi bazajya batanga igiceri cya 20 cyo gufata neza imiyoboro y’amazi, bakaba kandi bakoreshaga ibilometero 3 bajya kuvoma mu kabande.

MUHIZI ELISEE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE