2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturiye ibiyaga, imigezi n’amashyamba batewe inkunga ya Frw 2 826 904 947

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 06:39:16

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko mu rwego rwo kurengera ibishanga, amashyamba no kugarura isura y’ibiyaga abahaturiye binyuze mu mishinga igamije guhindura imibereho yabo batewe inkunga y’amafaranga 2 826 904 947 hagati ya 2012 na 2017.

JPEG - 201.7 kb
Umuyobozi mukuru wa REMA Eng. Coletha Ruhamya

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko abaturage baturiye ibiyaga, imigezi n’amashyamba, mu rwego rwo kugarura isura yabyo, binyuze mu mishinga y’abo baturage bamaze guhabwa Frw2 826 904 947.

Avuga ko ubu ibiyaga nka Cyohoha, amashyamba nka Gishwati na Mukura byagaruye isura nziza. Ati ”Urebye uko Cyohoha yahoze ukanayireba n’ubu ubona itandukaniro ubu yagarukanye amazi cyabaye ikiyaga cyiza, abahaturiye uretse no kuba babona akazi mu gihe turimo gutunganya ku nkombe banakora n’imishinga ibafasha guhindura imibereho muri yo harimo ubworozi bw’amatungo nk’ingurube, ibi bibafasha gutera imbere bityo bakanahinduka abarinzi b’iyo migezi, ibiyaga, n’amashyamba.”

Avuga ko buri gice kibungabunzwe abahatuye bakora imishinga ijyana n’imiterere y’agace barimo, ati ”Mu karere ka Bugesera hatanzwe miliyoni 310 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubungabunga no kugarura isura y’ikiyaga cya Cyohoha. Aya mafaranga yafashije abatuye mu murenge wa Ngeruka guhindura ubuzima babinyujije mu bworozi bw’ingurube.”

Eng. Ruhamya avuga ko buri wese ari inshingano ze zo gufata neza ibishanga, imigezi, ibiyaga n’amashyamba, ati ”Hari abajya gutura mu bishanga nyamara bitemewe, ibi bituma ibishanga bifata amazi bikanayayungurura bigira ibibazo kubera ko hari imyanda ihumanya ibyinjiramo bigateza uburwayi. Ni ngombwa ko abantu batura kuri metero zagenwe 20 uvuye ku gishanga kuko birinda imyuzure inagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu. Ndasaba abafite amagaraje kwirinda gukorera mu bishanga kimwe n’abo bahitamo kubyubakamo.”

Uyu muyobozi kandi anavuga ko impinduka nziza zo kubungabunga no gufata neza ibidukikije bifite uruhare mu mibereho myiza y’abantu mu buryo bwagutse. Ati “Rugezi imaze kwitabwaho igarukana isura ubu ni yo igaburira ibiyaga bya Ruhondo na Burera, ibi biyaga bitanga amazi abyazwamo ingufu z’umuriro w’amashanyarazi.”
Kwita, kubungabunga no gufata neza ibidukikije biri mu nyungu n’ineza bya buri wese, umuntu aza ku isonga y’ibidukikije ni yo mpamvu Leta yiyemeje guhindura ubuzima bw’abatuye hafi n’ibiyaga, imigezi, ibishanga n’amashyamba hagamijwe ko bakomeza kugira imibereho myiza ibarinda kuba basubira kubyangiza.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE