2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa muri Ethiopia

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 15:16:41

 
Share on:
 
Yasuwe:77
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare uyu munsi tariki 21 Kanama 2017 iratangira imyiteguro y’irushanwa rizabera muri Ethiopia “Tour Ethiopian Meles Zenawi 2017”.

JPEG - 441 kb
Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 akaba akinira ikipe ya Tirol ni umwe mu bakinnyi bazaserukira u Rwanda muri Ethiopia

Iri rushanwa rizatangira tariki 28 Kanama risozwe tariki 02 Nzeri 2017. Abakinnyi bazaserukira u Rwanda akaba ari Nsengimana Bosco, Gasore Hategeka, Uwizeyimana Bonaventure bari bamaze ukwezi muri USA aho bitabiriye amarushanwa abiri akomeye, hari Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 akaba akinira Tirol yo muri Autriche, Tuyishimire Ephrem ukinira Amis Sportif y’i Rwamagana ndetse na Uwiduhaye Michael ukinira Benediction Club.

Aba bakinnyi bakaba bagomba gukorera imyitozo hamwe kugeza tariki 26 Kanama 2017 nyuma tariki 27 Kanama 2017 akaba ari bwo bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Ethiopia. Iyi kipe ikazajyana n’umutoza Sempoma Felix wari wanajyanye n’ikipe y’u Rwanda muri Amerika.

Uretse iri siganwa, ikipe y’u Rwanda igomba kwitabira irushanwa rizabera muri Cote d’Ivoire “Tour de Côte d’ivoire (Tour de la réconciliation 2017)” rizaba tariki 10 kugeza 16 Nzeri 2017 ndetse n’irushanwa rizabera muri Cameroun “ Grand Prix Chantal Biya 2017” rizaba tariki 11 kugeza 15 Ukwakira 2017.

Aya marushanwa akaba azafasha aba bakinnyi b’u Rwanda kwitegura neza Tour du Rwanda izaba tariki 12-19 Ugushyingo 2017. Simpoma Felix usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yari kumwe n’ikipe y’u Rwanda muri USA yatangaje ko amarushanwa nk’aya afasha abakinnyi kumenyera gusiganwa ku rwego rwo hejuru kuko bahuriramo n’abakinnyi bakomeye.

Aha akaba avuga ko nk’umukinnyi usohotse bwa mbere agahura n’umukinnyi wakinnye Tour de France iyo agendera ku muvuduko w’ibilometero 80 ku isaha uwagenderaga kuri 60 agerageza kuzamuka akagendera kuri 70, bivuze ko hari icyo bimufasha mu rwego rw’imikinire.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE