2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Abafashijwe kwihangira imirimo barishimira intambwe bamaze gutera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 14:02:35

 
Share on:
 
Yasuwe:126
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagore n’urubyiruko bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke batewe inkunga ibafasha kwihangira imirimo barishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere.
Ibi babitangaje ubwo bamurikiraga abayobozi batandukanye ibyo bagezeho mu rwego rwo kwihangira imirimo no guteza imbere iby’iwabo.

JPEG - 287.4 kb
Tuyisenge Jean Pierre arerekana inkweto nziza akora (Foto Bahuwiyongera S)

Abo bagore n’urubyiruko batewe inkunga n’umushinga ukorera muri World Vision ku nkunga y’Ambasade ya Suwede mu Rwanda.

Muri icyo gikorwa bakaba biyemeje gukuba kenshi ibyo bagezeho. Ibi bikorwa bimaze gukorwa bizamura aba bagenerwabikorwa birimo abamaze kwihangira imirimo yo gukora inkweto mu mpu, abahindura ibishashara by’inzuki mo amavuta yo kwisiga meza, abakora ibikoresho bitandukanye mu ibumba, abakora imirimo y’ubudozi, abagore bakora imigati n’ibindi.

Tuyisenge Jean Pierre ukora inkweto, imikandara n’ibindi bikomoka ku mpu mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, yabwiye Imvaho Nshya ko yatangiye kubikora muri 2014, akoresha ibikoresho bike bitanafite ubushobozi buhagije byatumaga ashobora kwigisha abanyeshuri batarenze 2 gusa.

Aho uyu mushinga umuhereye izindi mashini zifite ingufu yatangiye gukora inkweto nyinshi, akuba inshuro 3 umubare w’abanyeshuri yigisha.

Akaba yishimira ko inkweto ze zikunzwe, kandi ko agiye no kuzambutsa umupaka zikaba zagera n’i Bukavu bakazambara kuko ngo bazimubaza cyane iyo bambutse bakaza kumugurira.

Yagize ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame wadukanguriye kwihangira imirimo ndetse akanatubonera abafatanyabikorwa nk’aba baduteza imbere kuko mbere y’uko uyu mushinga umpa izi mashini nakoraga bike kandi bitameze neza, n’abashaka kwiga nkabura uko mbafasha bose, ariko ubu ndigisha benshi, ngakora inkweto zikunzwe cyane kandi zambarwa n’ingeri zose zirimo n’abifite.

Ubu ndakataje mu kwiteza imbere, aho mfite n’igitekerezo cyo gushinga uruganda ruto rukora inkweto kandi narahereye ku busa busa ariko ubu nkaba mpagaze neza mu iterambere.’’

Basaba akarere n’uyu mushinga gukomeza kubaba hafi bagakora n’ibindi byinshi kuko imbaraga n’ubwenge babifite, icyo bari basigaje bikaba uburyo bwo gukora byinshi kandi binoze.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri World Vision Rwanda Sentozi Ananias na we yishimiye aho aba bafashijwe bageze mu iterambere no kuba baracunze neza ibyo bafashijwe, avuga ko uyu mushinga ari mugari kuko uzakoresha hafi 6.000.000 z’amadolari y’abanyamerika mu gihe cy’imyaka 3 muri utu turere.

Uyu mushinga ukaba umaze gukoresha arenga gato 50% kuva muri Nyakanga 2015 ukazarangira muri Nzeri 2018, ukaba umaze gukora ibirenga 60% by’ibiteganijwe, bakishimira ko intego igerwaho neza.

Yagize ati “Muri utu turere twombi tumaze guhugura abasaga 500 mu bijyanye n’amakoperative, tumaze no kubaka amakoperative mashya asaga 12, amatsinda agera kuri 709 y’urubyiruko n’abagore yize kwizigamira n’ibindi.”

Yasabye abo bagenerwabikorwa kurushaho kunoza ibyo bakora kugira ngo birusheho gukundwa na bo bakore bunguka ashobora kubageza ku biruse ibyo bafite ubu.

Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi Harelimana Frédéric, avuga ko uyu mushinga waje ukenewe cyane muri utu turere ukaba umaze kuzamura bigaragara abagore n’urubyiruko witaho.

Agasaba ko wakongera ibikorwa kuko hari imirenge 5 y’akarere ayoboye utarageramo kandi na bo bakeneye ubashyigikira ngo bihangire imirimo myinshi itari iy’ubuhinzi n’ubworozi ibafasha gutera imbere.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE