2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abarezi biyemeje gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 13:52:34

 
Share on:
 
Yasuwe:22
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ay’isumbuye yo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu biyemeje gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, banarwanya ko umwana yata ishuri.

JPEG - 236.5 kb
Abafite aho bahuriye n’uburezi biyemeje kuzamura uru rwego (Foto Iyaremye Y)

Aba barezi bavuga ko mu matora y’umukuru w’igihugu bagize amahitamo meza, banishimira ko batoye Perezida Paul Kagame kugira ngo abayobore akomeze azamure urwego rw’uburezi.

Bakaba bahamya ko bazaharanira kumufasha mu buryo bwose bushoboka, bazamura ireme ry’uburezi ndetse banakumira impamvu iyo ari yo yose yatuma umwana acikiriza amashuri akaba yarivamo.

Mukeshimana Esperance, umwe mu barimu yagize ati “Muri iyi manda Perezida wacu agiye kongera kutuyobora turaharanira gushyiraho uruhare rwacu ngo tumufashe kuzesa imihigo n’ibyo yemereye Abanyarwanda, kugira ngo uburezi buzamuke ni uko natwe dushyiraho akacu tukamenya ko turimo kurera u Rwanda.”
Umurenge wa Nyundo umwaka washize wa 2016 wari ufite abana bari baravuye mu ishuri 347, ubu abamaze kurigarurwamo ni 312, kandi aba barezi bemeza ko uyu mubare wose ugomba kugarurwa mu ishuri.

Aba barezi kandi biyemeje gutanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri bigisha kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza bazagirira akamaro igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, yavuze ko kuba abarezi biyemeje guteza imbere ireme ry’uburezi ari ikintu cyiza.

Yagize ati “Kuba abarezi biyemeje kugira uruhare mu gufasha umukuru w’igihugu mu kuzamura uburezi mu myaka 7 iri imbere natwe tuzarushaho gukurikirana dushyiraho akacu. Uyu muhigo ni mwiza kuko umwana ni umutware ni we uzavamo umuyobozi.”

Akomeza avuga ko bazakora ibishoboka byose ku buryo uruhare rw’umwarimu mu kuzamura umwana yigisha ruzarushaho kuba nta makemwa.
Abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga barwanya ko hari umwana wacikiriza amasomo ava mu ishuri, hakurwaho ibyatuma arivamo bibaturutseho.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twagiye tuvugwamo ikibazo cy’abana bagiye bata ishuri ariko abenshi ubuyobozi buvuga ko bagarutse.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE