2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ruhango : Umukecuru w’imyaka 97 arashima ingabo z’igihugu zamwubakiye inzu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 13:32:31

 
Share on:
 
Yasuwe:159
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mukamusoni Bonifirida w’imyaka 97 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atuye mu kagari ka Rubona ho mu murenge wa Kinazi, avuga ko yishimiye cyane uburyo Ingabo z’igihugu zamukuye mu gisa na nyakatsi zikamwubakira inzu nziza akaba agiye gutura heza.

JPEG - 205.3 kb
Col Sam Baguma(iburyo)uhagarariye Ingabo mu turere dutandukanye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois baganira na Mukamusoni nyuma yo kumushyikiriza inzu

Uyu mukecuru asanzwe abana n’umwuzukuru we w’imyaka 22, avuga ko yari amaze imyaka igera kuri 23 atuye mu nzu yasaga nk’aho atuye hanze kuko ngo atajyaga yifuza ko imvura igwa kuko iyo yagwaga bakoraga akazi ko kuvoma ibidendezi by’amazi byabaga byaretse mu nzu kugira ngo babone aho bacana ndetse n’aho bari burare kuko inzu babagamo yavaga cyane.

Mukamusoni yagize ati « Ingabo z’igihugu zanyubakiye iyi nzu sinabona uko nzishimira, kuko bankuye mu gisa na nyakatsi. Maze imyaka isaga makumyabiri mba mu nzu iva, nahoraga nshyiraho andi mategura kuko ayandi umuyaga wayatwaraga.

Amafaranga nafataga y’ingoboka kenshi nayigomwaga ngo mbone irindi sakaro, ariko nabwo ugasanga ntibyoroshye kuko imvura yagwaga njye n’akuzukuru kanjye tubana tukabura aho turara kubera kuvirwa tukarara cyangwa tukirirwa tuvoma ibyo biziba byabaga byuzuye mu nzu, ariko rwose ubu ndishimye. Icyo navuga gusa ni uko Imana yakomeza kumpera umugisha Paul Kagame n’Ingabo z’igihugu kuko batekereza bakagera no kuri twe ba rubanda rugufi."

Col. Sam Baguma uhagarariye Ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, ubwo yashyikirizaga uyu mukecuru iyi nzu, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kumva ko ari abafatanyabikorwa b’akarere ko ibyo bakorera abaturage ari inshingano zabo, ko igihe cyose bakeneweho ubufasha bazabutanga.

Yagize ati « Umutekano ubu urahari, icyo turi gukora ubu ni ibikorwa bifasha abaturage gukomeza kwiteza imbere kuko ni byo dukeneye ubu, ndetse byose tukabigeraho hamwe n’ubufatanye bwanyu nk’abaturage.

Ibi dukora ni inshingano zacu turi abafatanyabikorwa b’akarere n’ikindi gihe nibatubwira tuzatanga ubufasha ku baturage babukeneye, icy’igenzi ni ukudutungira agatoki gusa. »

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, atangaza ko ibi bikorwa by’Ingabo z’igihugu bibera urugero izindi nzego ndetse n’abaturage muri rusange, akanasaba abaturage gusigasira ibi bikorwa byiza baba bagejejweho.

Yagize ati « Ibi bikorwa Ingabo z’igihugu zikora bibera n’izindi nzego urugero, cyane abaturage babona neza ubwitange bwazo nabo bibaha isomo ryiza ryo kwitangira abandi ndetse n’ubufatanye, icyo dushishikariza abaturage ni ukubiha agaciro bakabyubaha kandi bakabirinda kuko ni bo biba bifitiye akamaro. »

Iyi nzu yashyikijwe Mukamusoni ifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu, uretse inzu kandi Ingabo z’igihugu zanageneye uyu mukecuru ibiribwa bitandukanye.

UMUTONI BEATHA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE