2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

2010-2017: MINISPOC yimakaje umuco na siporo mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 12:02:58

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guhera muri Gicurasi 2011, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yatangiye inshingano zo guteza imbere umuco nyarwanda no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zijyanye no kuwimakaza mu mikino mu burezi n’ahandi hagamijwe kuwugira ipfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Intego ya MINISPOC ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere kitirengagije inkomoko yacyo, gifite n’umwihariko mu mikino itandukanye aho kigenda kiba akarorero ku rwego mpuzamahanga.

Iyi minisiteri Ireberera ibigo bitanu birimo icy’Ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda (INMR), Ikigo gishinzwe Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA), Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’ishimwe (CHENO).

JPEG - 614.3 kb
Aba ni bamwe mu babyinnyi b’Itorero ry’Igihugu Urukerereza

Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda (INMR) cyagize uruhare mu kwagura ubukerarugendo bushingiye ku muco binyuze mu mashami yacyo yashinzwe mu myaka itandatu ishize.

Mu gihe mu mwaka wa 2011 ingoro z’umurage mu Rwanda zasurwaga n’abantu babarirwa mu bihumbi 20 buri mwaka binjiza miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka wa 2017 bageze ku 168,324 aho binjije miliyoni zisaga 170 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi myaka kandi hari amasite 145 yaragaragajwe, agera ku 10 muri yo ashyirwaho ibirango biyobora abahagana. Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kubaka ingoro ndangamuco ku musozi wa Rebero ahazajya habikwa ibihangano, hagakorerwa imurika ry’ibijyanye n’umuco ndetse hazaba hari n’igicumbi cy’umuco nyarwanda. Hari n’indi nyubako yubatswe mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu imurikirwamo umuco ikaba ari n’iy’imyidagaduro.

Gusigasira umurage w’umuco nyarwanda bikorwa mu nzego 10 zirimo gahunda yo gukwirakwiza amateka y’u Rwanda, kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kwimakaza Ikinyarwanda nk’ururimi gakondo, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco, kwimakaza umuco wo gusoma no gusigasira amateka ya Jenoside.

Ubuhanzi bwatejwe imbere mu Rwanda

Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council/RAC) igizwe n’amahuriro y’abahanzi atandatu na komite nshingwabikorwa yayo byashizweho mu mwaka wa 2016. Ayo mahuriro arimo gukora ibijyanye na filimi, iry’abanditsi n’iry’abanyabugeni, ihuriro rya muzika, n’ihuriro ry’abanyamideri n’imyambarire.

JPEG - 282.9 kb
MINISPOC yubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamagabe mu Kwibuka 23

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) hubatswe ishuri rya muzika ku Nyundo mu karere ka Rubavu ubu rikaba ritanga abahanga muri muzika.

Itorero ry’igihugu Urukerereza ryahawe agaciro gakomeye ku buryo ribyina mu mihango ikomeye mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iri torero kandi ryagiye ritegura ibitaramo mu turere dutandukanye tw’igihugu hagamijwe kwamamaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo.

Mu mwaka wa 2016 hateguwe Umunsi wahariwe umuco nyarwanda ku baba mu mahanga (Rwanda Cultural Day 2016) i San Francisco na Los Angeles aho Abanyarwanda baba muri Diaspora n’inshuti zabo bongera gusangira ubudasa bw’umuco nyarwanda.

Na none kandi u Rwanda rwakiriye runitabira ibirori n’amaserukiramuco ku rwego mpuzamahanga nka FESPAD, FESPAM, MISS WORLD, JAMAFEST n’ibindi hagamije kumurika imico itandukanye ya Afurika n’iy’ahandi hose ku Isi.

Guverinoma y’u Rwanda yateje imbere indangagaciro na kirazira zishyirwa no muri gahunda z’uburezi mu gihugu, zishyirwa mu bikorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, no mu masomo y’Itorero ry’Igihugu amaze guhabwa abana barangije ayisumbuye bagera kuri miliyoni.

Hari na gahunda zashyiriweho abanyeshuri bari mu biruhuko harimo kugabanyiriza ibiciro abajya gusura ingoro ndangamurage z’igihugu ndetse n’ahamurikirwa umuco nyarwanda hari kandi na gahunda yo kwigisha umuco nyarwanda abana bari mu biruhuko.

JPEG - 509.2 kb
Abana bari mu biruhuko bigishwa umuco n’amateka by’u Rwanda

Ibimenyetso biranga amateka y’u Rwanda byarasigasiwe

Mu gusigasira amateka yaranze u Rwanda yaba ameza n’amabi, Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikarijwe kuvuga no kwandika cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yafashe ubuhamya bw’amajwi n’amashusho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amakuru anyuranye y’abitandukanyije n’abakoraga Jenoside kugira ngo bazajye bibukwa nk’Intwari z’igihugu.

Handitswe ibitabo bitandukaye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagendewe ku bushakashatsi bugera kuri butanu bwakozwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Hasanwe inzibutso za Jenoside enye ku rwego rw’igihugu ari zo urwa Murambi, Ntarama, Nyamata n’urwa Bisesero; Gahunda ya Leta ni ugukangurira Abanyarwanda kwigira ku mateka bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’ibindi bisa na yo.

Ubukangurambaga ku kurwanya Jenoside

Abanyarwanda bakanguriwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu bigo bitandukanye, ku rwego rw’uturere, imirenge, utugari n’imidugudu. Mu nzego z’ibanze hashinzwe amahuriro (clubs) yo kurwanya Jenoside ndetse anahugurwa mu bihe bitandukanye.

Buri mwaka hakorwa ubukangurambaga bw’urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) mu gihugu no ku isi hose (ahabarizwa imiryango mpuzamahanga na Diaspora Nyarwanda). Uru rugendo ruhuriza hamwe abarenga 2,050,000 buri mwaka, bukaba bujyana n’ibiganiro bikorwa kuri radiyo, televiziyo n’ibindi bitangazamakuru.

Mu gihe cyo kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, MINISPOC ifasha abarokotse Jenoside mu turere dutandukanye.

Ikinyarwanda gikomeje kubungabungwa

Minisiteri y’Umuco na Siporo yiyemeje kurinda no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda itegurira imfashanyigisho amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza, ikagira uruhare muri gahunda zigamije kwigisha abakuze gusoma no kwandika.

JPEG - 335.3 kb
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ahemba Salomé Nyirarukundo wigaranzuye Abanyakenya muri Kigali Peace Marathon 2017

Bimwe mu bitabo byateguwe harimo inkoranyamagambo (dictionary) y’Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo ku mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, ibivuga ku bukwe mu Rwanda, Twige Ikinyarwanda n’ibindi.

Abarimu 47 bigisha mu mashuri yisumbuye bahuguwe ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda, n’abanyamakuru 52 bahugurwa ku buryo bwo kukivuga no kucyandika mu mwuga wabo w’itangazamakuru.

Ikigo gishinzwe Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA) kuri ubu kirakora neza, kimwe n’Isomero ry’igihugu ryatangiye mu mwaka wa 2012. Guverinoma y’u Rwanda yanashyizeho Politiki zigamije imikorere n’imikoreshereze y’amasomero ya Leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Uretse umuco wo gusoma, kwandika na byo byahawe agaciro ku buryo igihugu gisigaye gifite amacapiro asohora inkuru zanditswe n’Abanyarwanda ndetse hari n’ubukangurambaga bukorwa buri mwaka hagamijwe guteza imbere abafite impano mu kwandika inkuru.

Siporo n’imikino ngororamubiri mu iterambere

Siporo igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kuko ari gahuzamiryango, ikaba imenyekanisha u Rwanda ku mpuzamahanga, ikaninjiza ibihembo bitandukanye mu gihugu. Siporo kandi ni uburyo bumwe bufasha Leta guhuriza hamwe imyumvire y’abaturage mu kubaka igihugu.

Politiki y’Igihugu ya Siporo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2013 igaragaza neza uburyo imikino n’imyidagaduro bikwiye gukorwamo bihuzwa n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Ku rwego rwa Minisiteri, hashyizwe imbaraga mu kuzamura umuco wa siporo mu bakozi ndetse no kubashakamo impano mu mikino inyuranye.
Uturere twose n’Umujyi wa Kigari bitera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru, Uturere 2 dufasha amakipe nka Volley Ball, na ho uturere 28 tugatera inkunga amakipe y’abafite ubumuga (Sit-Ball y’abagore n’abagabo) uretse.

JPEG - 338.3 kb
Ikibuga cya Cricket cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro kiri mu nzira zo kuzura

Hakorwa amarushanwa abiri akomeye ku rwego rw’igihugu ari yo Umurenge Kagame Cup na Amashuri Kagame Cup, ibikorwa byose bigaterwa inkunga n’inzego z’ibanze. Hari na siporo kuri bose yatejwe imbere guhera ku rwego rw’umudugudu, aho abayitabira bayivuga imyato ku buryo yabahinduriye ubuzima.

Gukora imikino inyuranye byagiye bijyana no gutoranya ibigo by’icyitegererezo mu mikino inyuranye, hakaba hamaze gutoranywa ibigo 20 n’ibindi 150 mu mashuri yisumbuye bitorezwamo abagaragaje impano mu mikino intandukanye nka Volleyball, Basketball, Handball, Football, gusiganwa (Athletics), Karate na Taekwondo.

Ibigo 204 n’amashuri y’umupira w’amaguru byashinzwe n’abigenga, hakaba n’amakompanyi yigenga atera inkunga imikino imenyerewe cyane nka Azam, MTN, Cogebanque, BK, Skol, Ameki Color n’ibindi.

MINISPOC yateye inkunga amashyirahamwe y’imikino mu kuyubakira ubushobozi bw’amafaranga n’ubw’inama ziyafasha gukora aharanira iterambere rirambye. Abashoramari bakomeje gukanugurirwa gushora mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu gukomeza guteza imbere imikino, hubatswe ibikorwa remezo ahantu hatandukanye, ndetse n’ibindi bikomeje kubakwa no kuvugururwa.
Hubatswe stade y’umukino wa Cricket izatahwa muri uyu mwaka wa 2017, Stade mu turere dutandukanye zarubatswe izindi zirasanwa.

U Rwanda rwakiriye runitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino itandukanye. Mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwakiriye imikino y’igikombe cya Afurika CHAN, mu mwaka wa 2017 Rwakiriye Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku Maguru (Kigali International Peace Marathon) rigamije gusigasira amahoro.

Mu karere ka Musanze na ho hubatswe Ikigo nyafurika giteza imbere umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center) kigamije kuwuteza imbere mu Rwanda, intego nyamukuru yacyo ikaba iyo gutanga serivisi zinoze ku rwego mpuzamahanga. Mu karere ka Gisagara na ho huzuye inzu y’imikino y’amaboko yitezweho kwakira imikino nyarwanda na mpuzamahanga mu gihe cya vuba.

Intumbero ya MINISPOC ni uguharanira ko u Rwanda rugaragara mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cy’imikino ndetse n’iterambere ryose kigeraho rishingiye ku muco n’amateka.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE