2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Barasabwa kongera imbaraga mu guteza imbere umujyi wabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 08:31:22

 
Share on:
 
Yasuwe:107
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bwishimira aho umujyi wa Rusizi ugeze utera imbere, bugasaba abaturage kutirara ahubwo bakongera imbaraga mu bikowa bibazamura bakarushaho gutera imbere.

JPEG - 146.4 kb
Abaturage b’i Kamembe barishimira iterambere bagezeho (Foto Bahuwiyongera S)

Igice kinini cy’Umujyi wa Kamembe kiri muri uyu murenge, abawutuye n’ubuyobozi bakaba bishimira ibikorwa by’iterambere bimaze kuhagera.

Umuyobozi wa Njyanama y’uyu murenge Muragwabugabo Gratien, avuga ko uyu murenge ugira imihigo nk’indi mirenge kandi ikareba cyane cyane umujyi ari yo mpamvu iterambere ryawo rireba mbere na mbere abatuye uyu murenge.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi twishimira uruhare abaturage bacu bagira mu iterambere ry’uyu mujyi, tukanashimira cyane Umukuru w’igihugu Paul Kagame uburyo adahwema gushaka icyazamura uyu mujyi”.

Avuga ko n’ubwo umwaka ushize w’imihigo uyu murenge utabonye amanota meza bitewe n’ikibazo nk’isuku, bagifatiye ingamba uyu mwaka bakaba bizeye kuzitwara neza.

Ati “Ikibazo abaturage bavuga cy’isuku kitaratungana neza, ni kimwe mu byatwambuye amanota y’imihigo umwaka ushize w’imihigo, ariko natwe ntitwicaye, kuko nko ku isuku twashyizeho benshi bayishinzwe n’imyanda igashyirwa ahabugenewe idateje ibibazo mu mujyi”.

Abatuye uyu mujyi bavuga ko Kamembe y’ubu itanga icyizere gikomeye cy’umujyi wunganira koko umujyi wa Kigali mu iterambere, kuko iyo urebye amahoteli akomeye menshi ahazamuka, imihanda ya kaburimbo yatangiye kuhubakwa mu mujyi rwagati, agakiriro kahaye imirimo abatagira ingano, amasoko ya kijyambere ahazamuka, n’ibindi.

Habyarimana Gilbert, umwe mu bacururiza muri uyu mujyi, yabwiye Imvaho Nshya ko Kamembe yo mu myaka 10 ishize itandukanye kure na Kamembe y’ubu.
Aho wasangaga mbere hari amaduka mu mujyi rwagati yubakishije imbaho ateza umwanda mu mujyi, amahoteli akaba yari make cyane, kubona igikoresho cy’ububaji nk’inzugi, ibitanda byiza n’ibindi bikaba byari ingume kubera kubura agakiriro gakomeye, isoko ryari rishaje n’ibindi bitari bishobotse.

Ubu ngo uragera mu mujyi wa Rusizi ukabona impinduka, abaturage ba Kamembe bakaba barabigizemo uruhare rukomeye cyane.

Abaturage bakaba basabwa kwishimira iterambere ry’umujyi banabungabunga ibyagezweho.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE