2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Cricket : Imirimo yo kubaka Sitade i Gahanga iragana ku musozo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 07:32:31

 
Share on:
 
Yasuwe:622
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva muri Kamena 2016 mu Murenge wa Gahanga harimo kubakwa Sitade y’umukino wa Cricket biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro tariki ya 28 Ukwakira 2017.

JPEG - 272.7 kb
Ku mpande hubatse k’udusozi, aha ni aho abantu bazajya bahagarara

Ushinzwe imirimo yo kubaka iyi sitade, Dusingizimana Eric akaba ari mu muryango watangije iki gikorwa “Rwanda Cricket Stadium Foundation” yatangarije Imvaho Nshya ko yubatswe mu byiciro 2; mu cyiciro cya mbere kwari ugutunganya ikibuga bateramo ubwatsi ndetse banakora ku mpande aho abantu bazajya bahagarara hameze nk’udusozi byerekana imiterere y’u Rwanda. Iki cyiciro cya mbere kikaba cyararangiye muri Mata 2017.

JPEG - 260.4 kb
Dusingizimana Eric ushinzwe ibikorwa byo kubaka Sitade ya Criket i Gahanga

Mu cyiciro cya kabiri barimo kubaka inzu izaba irimo urwambariro rw’abakinnyi ndetse n’ahantu abantu bashobora gufatira icyo kurya no kunywa. Iyi nzu na yo ikaba yubatse mu buryo bugaragara nk’ imisozi.

JPEG - 292.1 kb
Inzu iri kubakwa mu cyiciro cya nyuma izaba irimo urwambariro rw’abakinnyi n’aho abantu bafatira amafunguro

Mu birori byo gufungura iyi sitade hateguwe irushanwa
Dusingizimana yatangarije Imvaho Nshya ko mu gufungura ku mugaragaro iyi sitade bateguye irushanwa rizatangira tariki 23-29 Ukwakira 2017 rikazitabirwa n’amakipe 12 harimo ayo mu Bwongereza, mu Rwanda na Uganda.

Yongeyeho ko ubu abantu bagera kuri 200 bo mu Bwongereza bamaze kwemeza ko bazitabira ibi birori. Uretse aba kandi ibi birori bizitabirwa n’abakinnyi babaye ibihangange muri Cricket nka Brian Lara ukomoka muri Trinidad et Tobago, Michael Vaughan wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Makaya Ntini ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse n’abandi batandukanye.

Mu bandi batumiwe kandi harimo abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu muri siporo n’ahandi. Umunsi wo gufungura iyi Sitade, tariki 28 Ukwakira 2017 hazabanza habe umuganda uzahuza abantu bose bazaba bavuye hanze n’aba hano mu Rwanda nyuma habe igikorwa cyo gutaha iyi sitade habe n’umukino w’abakinnyi b’ibihangange.

Sitade izuzura itwaye Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda
Dusingizimana yatangaje ko iyi sitade izuzura itwaye Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ngo yagiye ava mu baterankunga batandukanye, akanashimira Leta y’u Rwanda yabahaye ubutaka.

Kugira ngo iyi sitade yubakwe, Dusingizimana usanzwe akina umukino wa Cricket ndetse akaba n’umwubatsi yaciye agahigo ko kumara amasaha menshi 51 akina uyu mukino, akaba ari mu bakoze iki gikorwa cyo gushaka inkunga yo kubaka iyi sitade.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE