2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RSB igiye gutangiza gahunda ya “Zamukanubuziranenge”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 07:15:40

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, kiratangaza ko kigiye gutangiza gahunda yiswe “Zamukanubuziranenge” igamije gufasha inganda gutera imbere.

JPEG - 260.8 kb
Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru wa RSB

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, iyi gahunda izatangizwa n’iki kigo mu kwezi kwa Nzeri 2017 mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Yagize ati “Ni gahunda nshya imaze iminsi itekerezwaho ndetse inashyigikiwe na Guverinoma kugira ngo izafashe inganda nto n’iziciriritse mu rwego rwo kuziteza imbere kugira ngo zikore ibicuruzwa byiza kandi byuzuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, bityo bibashe gupiganwa ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze ya cyo.”

Murenzi kandi atangaza ko gahunda ya “Zamukanubuziranenge” ije kunganira uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha inganda kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ariko ikaba ifite umwihariko wayo.

Ati “Umwihariko wa yo ni uko izaba igamije cyane cyane iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, uburyo bizakorwamo na bwo burihariye kuko hazajya harebwa iby’ingenzi uruganda rugomba kuba rwujuje kandi ibyo bigasuzumwa ku nganda zo mu ngeri zinyuranye.”

Umuyobozi mukuru wa RSB yongeraho ko igenzura nirimara gukorwa inganda zizashyirwa mu byiciro kugira ngo ubufasha bwa tekiniki zizahabwa buzashingire ku byo zikeneye kandi buzagende buzifasha kwimuka mu cyiciro zijya mu kindi kugera ubwo zizahabwa ikirango cy’ubuziranenge haba ku bicuruzwa no ku mikorere.

Murenzi avuga ko ibyo bazabifashwamo n’abahanga bazifashishwa hashingiwe ku nkunga Leta y’u Rwanda yagennye, maze abo bahanga bakurikirane uruganda umunsi ku wundi baruherekeze barwongerera ubumenyi mu rugendo rwose rw’iterambere mu buziranenge.

Muri gahunda “Zamukanubuziranenge” kandi inganda zizoroherezwa kwishyura serivisi z’ubuziranenge, kuko ubusanzwe hari ubwo serivisi zitandukanye ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge zishyurirwaga rimwe bityo ugasanga hari inganda cyane cyane izigitangira zigorwa no kubonera rimwe ayo mafaranga.
Muri iyi gahunda nshya serivisi zizajya zishyurwa bitewe n’ibikorwa bikenewe ku ntambwe runaka uruganda rugezeho bityo inganda zizoroherwa.”

Umuyobozi Mukuru wa RSB kandi yamenyesheje ko iyi gahunda izahera ku nganda nto n’iziciriritse zibarizwa mu ngeri z’amata n’ibiyakomokaho, inyama n’ibizikomokaho, urwagwa, imboga n’imbuto.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE