2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge: Ubucuruzi bw’imyenda mishya bwahinduye imibereho y’ababukora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 07:02:35

 
Share on:
 
Yasuwe:64
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abacuruzi b’imyenda bakorera i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bishimira ko ubucuruzi bw’imyenda mishya hari aho bumaze kubakura n’aho bumaze kubageza nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda yo kwiha agaciro, Abanyarwanda bakambara imyenda mishya aho gukomeza kwambara caguwa nk’uko byahoze.

JPEG - 327.3 kb
Kwambara imyenda mishya bihesha ishema n’agaciro Abanyarwanda (Foto Gatete J)

Ishimwe Olivier acururiza imyenda i Nyamirambo mu Biryogo, avuga ko ubucuruzi bw’imyenda mishya bufite aho bumaze kumugeza ati ”Kwambara imyenda mishya ni byiza, njye naje muri ubu bucuruzi nyuma yo kurangiza amashuri ya Kaminuza mu icungamari, natinyutse umurimo nsaba inguzanyo ya miliyoni 2.5, mu myaka ibiri maze narangije kwishyura, birumvikana ko hari aho ngana kandi heza kuko ubu ndakora amafaranga nkoreye nkakuramo ay’ubukode andi akankemurira ibibazo byo mu muryango, asigaye nkayizigamira.”

Ishimwe agira inama urubyiruko ati ”Hari abarangiza amashuri yabo bagatekereza ko guhanga umurimo bisaba amamiliyoni, cyangwa se bakumva batangira ubucuruzi batangiriye ku iduka rihambaye, icyangombwa ni uguhera kuri bike bikakugeza ku bindi byinshi.”

Nshimiyimana Tresor amaze umwaka mu bucuruzi bw’imyenda, agira ati ”Ninjiye muri ubu bucuruzi bw’imyenda nyuma yo kubona ko imyenda ikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi, kuva aho ntangiriye biragenda, imibereho yarahindutse, ibi mbifashwamo n’umugore wanjye aragenda akarangura akazana tugacuruza, sindagera ku rwego rukomeye rwo kugira icumbi rihambaye, mfite icumbi riciriritse mbanyemo n’umuryango wanjye, nizera iterambere nshingiye ku mpinduka nabonye gusa mu mwaka umwe maze ntangiye.”

Akomeza avuga ko kuminuza bitavuga ko umuntu atakwikorera. Ati “Nyuma yo kurangiza amashuri ya Kaminuza mu Burusiya aho nakuye impamyabumenyi ihanitse yo mu cyiciro cya 3 mu icungamutungo naje gusanga gutegereza akazi atari byo ngombwa kuruta kuba nakwihangira umurimo nkakora ubucuruzi bw’imyenda cyane iy’abana kuko abana umunsi ku munsi baravuka kandi kuva mbutangiye hari aho maze kugera bitandukanye n’aho narindi mbere.”

Asaba Leta korohereza abacuruzi ati ”Imisoro ku myenda igabanyijwe byatuma twunguka cyane. Ibi bikozwe bikajyana n’inganda zikora imyenda myinshi itandukanye no mu bwiza byatuma buri wese agira aho yisanga bitewe n’uko yifite, bityo buri munyarwanda akambara bijyanye n’amikoro ye.” Nshimiyimana kandi asaba urundi rubyiruko gutinyuka umurimo.

Sibobugingo Theoneste akorera ubucuruzi bujyanye no guha abakiliya bamugana amafaranga muri telefoni zabo i Nyamirambo, avuga ko kwambara imyenda mishya uretse no kuba uyambaye asa neza binatuma Abanyarwanda baba mu buzima bw’agaciro.

Ati ”Mfite umugore n’umwana, twambara imyenda mishya kuko isa neza byongeye iduha n’agaciro nk’Abanyarwanda tugaca ukubiri no kwambara imyenda abandi baba barambaye. Nibaza ko ugukunda akwifuriza ibyiza na we abamo, kuba mu bihugu byacu hoherezwa caguwa si uko abayohereza baba badukunze, njye mbibonamo agasuzuguro n’agaciro gake baba baduhaye, ni yo mpamvu nterwa ishema no kwambara umwenda mushya.”

Ingabire Aisha utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko kwambara umwenda mushya bituma uwawambaye agaragara neza. Ati ”Njye nk’umukobwa by’umwihariko nkunda kwambara, umwenda mushya usa neza, icyo nsaba Leta ni ugushyiraho uburyo inganda zikora imyenda ziyongera zigakora imyenda myinshi kandi myiza, iyo ibaye myinshi igiciro kiba gito bityo buri wese akabona uwo yifuza bijyana n’uko yifite.”

Umuyobozi ushinzwe politiki y’iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Mugwiza Teresphole, avuga ko Leta yafashe ingamba zihariye zo gutuma isoko ry’u Rwanda rijyaho imyenda myiza kandi myinshi yakorewe mu Rwanda. Ati ”Hari gahunda yo guteza imbere imyenda n’inkweto bishya ku isoko ryo mu Rwanda, hari abashoramari biyemeje kandi bagiye gutangira kubikora, i Masoro twahaguze hegitari 5 aba bashoramari bagiye gukoreramo, aba baje bahasanga urundi ruganda rukora imyenda.”

Avuga ko i Rwamagana hagiye gutangira uruganda rw’amakoboyi (Jeens) ati ”Uru ruganda rugiye gutangizwa n’abashoramari bo muri Mauritius, mu Karere ka Burera hagiye gutangira uruganda rw’imyenda, mu gace kahariwe inganda i Masoro uruganda ruhasanzwe rukora imyenda na rwo rwongerewe ubushobozi rugera ku bakozi 400, dufite gahunda yo guhuza abadozi bagakora Kompanyi nini, ibi byose bizatuma ikibazo cy’imyenda mishya Abanyarwanda bifuza ku isoko gikemuka.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE