2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuhanda Base-Rukomo urabura ibikorwa bike ukarangira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 06:51:31

 
Share on:
 
Yasuwe:557
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, kiratangaza ko imirimo yo gukora umuhanda Base-Rukomo irimbanyije, ku buryo hasigaye ibikorwa bike kugira ngo uwo muhanda urangire.

JPEG - 386.8 kb
Imirimo yo kubaka umuhada Base-Rukomo irarimbanyije, igihe warangiye uzoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu ndetse no mu turere tunyuranye

Kabera Olivier, Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu kigo RTDA, ukurikiranira hafi ikorwa ry’uwo muhanda, yabwiye Imvaho Nshya ko umuhanda Base-Rukomo urimo gukorwa hasigaye ibikorwa bike ngo urangire.

Yavuze ko uwo muhanda bitarenze umwaka utaha muri Kanama ari bwo uzaba urangiye, kandi imirimo y’ikorwa ry’uwo muhanda irimo kwihutishwa ku buryo ngo n’icyo gihe bahawe gishobora kutazagera kuko ba rwiyemezamirimo bakora uwo muhanda abona bawukora mu buryo bwihuse.

Igikorwa cyo kwagura umuhanda ubwacyo gisigaje nk’ibilometero nka 5 gusa. Kabera avuga kandi ko kwagura umuhanda ari byo bitinda kandi bivuna cyane, kuko ngo bifata umwanya kandi ko atari buri wese bakoresha mu guturitsa intambi mu rwego rwo kwagura uwo muhanda.

Yagize ati “Imirimo yo gushyiramo laterite, garaviye na kaburimbo, ni imirimo yihuta kuko dufite imashini zitsindagira n’izisanza, ikamyo zitunda za garaviye muri kariyeri.
Tumaze gukoresha 48% y’amafaranga y’ingengo y’imari yagenewe icyo gikorwa ku buryo twizeye ko imirimo uko yateganyijwe izarangira neza”.

Uwo muhanda Base-Rukomo mu gihe uzaba wuzuye uzafasha mu buhahirane hagati y’ibihugu nka Uganda n’u Rwanda. Uzafasha kandi imihahirane hagati y’uturere n’utundi, bizafasha kandi abaturage bazaba baturiye uwo mihanda gutera imbere mu buryo bwihuse.

Kabera akomeza agira ati “Uyu muhanda uzafasha abacuruzi batwara ibicuruzwa byabo ku cyambu cya Mombasa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uzafasha imihahirane hagati ya Gicumbi-Musanze-Rubavu, kuko bitazajya bisaba kongera kunyura i Kigali ngo babone kwambuka Rulindo-Gakenke na Musanze, bizafasha kandi ubuhahirane hagati ya Cyanika-Gisoro na Musanze”.

Ikoreshwa ry’uyu muhanda rizatuma abaturage muri rusange batera imbere mu gihe uwo muhanda uzaba wuzuye aho na bisi (bus) zitwara abagenzi, zizaba ari uruhurirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu Prosper Mulindwa, yabwiye Imvaho Nshya ko umuhanda Base-Rukomo ibikorwa byinshi birimo gukorwa haba kuwutsindagira, gukora ibiraro no kwagura, ko ibyo mu gihe bizaba birangiye bazahita batangira gushyiramo kaburimbo.

Uwo muyobozi yavuze ko imirimo y’ikorwa ry’uwo muhanda Base-Rukomo ko akurikije uburyo ryihuta nta bukererwe bwari bwabamo ko, igihe cyateganyijwe abona cyizubahirizwa ndetse ngo bishoboka ko bashobora kurangiza mbere y’igihe cyateganyijwe bitewe n’uburyo bakorana umwete.

Avuga ko abaturage bashonje bahishiwe kandi ko mu gihe uwo muhanda uzaba wuzuye uzatuma habaho ubuhahirane bw’abaturage bitume umusaruro wiyongera n’iterambere ryihute.

Mugisha Damiyani utuye mu Murenge wa Base, yavuze ko bishimira ko ibyiza biri imbere kubera iterambere rizaba ribegerejwe kandi bikaborohereza ingendo.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE