2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inganda z’u Rwanda ziratera imbere ku rwego rushimishije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 07:22:07

 
Share on:
 
Yasuwe:327
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu myaka irindwi ishize Guverinoma y’u Rwanda yari yarihaye ingamba zo guteza imbere urwego rw’inganda kugirango rugire uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Bimwe mubyo Guverinoma yari yarateganyije kwibandaho mu myaka irindwi ishize, harimo cyane cyane ibi bikurikira: Kuzamura umusaruro w’inganda ku kigereranyo cya 12% buri mwaka bityo inganda zikagira uruhare rurenze 20% mu musaruro mbumbe w’iguhugu uvuye kuri 15%.

Gufatanya n’urwego rw’abikorera gushyiraho inganda zikora ibicuruzwa bisimbura ibitumizwa mu mahanga nk’amavuta yo guteka, imyenda, inkweto, ibikoresho by’ubwububatsi, imiti, ibikoresho bya pulasitike bitangiza ibidukikije, ibikoresho by’isuku n’ibindi, ariko cyane cyane harebwa uburyo inganda zo mu Rwanda zashobora guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no gusagurira amasoko yo hanze y’Igihugu.

JPEG - 393.9 kb
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Kanimba Francois

Kongera umubare w’inganda z’icyayi mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe, Rutsiro na Karongi. Guverinoma kandi yari yarihaye ingamba zo kwegurira abikorera Inganda z’icyayi za Leta zisigaye (Uruganda rwa Mulindi n’urwa Shagasha)
Gushyira imbaraga mu kongera umubare w’inganda zitunganya kawa, hanozwa kandi imikorere y’izisanzweho (inganda zitonora kawa zikava ku 141 zikagera ku 220).

Ibyo byari mu rwego rwo kugira ngo kawa itunganyirizwa mu nganda/fully washed coffee ive kuri 30% igere kuri 80%.

Kubaka uruganda runini rutunganya imyumbati, urukora ifumbire mvaruganda, urutunganya inyama, urukora sima no kongera umubare w’amakaragiro y’amata. Guteza imbere inganda ziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu hose, gushyiraho inganda z’icyitegererezo no kongerera ubushobozi uruganda rutunganya ibireti.

JPEG - 290.1 kb
Igice cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali

Izo ngamba zose zari zigamije guharanira ko igihugu cya kongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu mu rwego rwo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no gusagurira amahanga. Kugira ngo ibyo bishoboke Leta yihaye intego ko izaharanira koroshya uburyo bwo gukora ubucuruzi mu gihugu ndetse no kwagura ibikorwa remezo harimo gushaka no gutunganya ahagenewe inganda (Industrial parks) ndetse n’izindi ngamba zose zijyanye no gufasha abashoramari gutangiza imishinga yabo minini mu Rwanda.

Havutse inganda zikomeye zitezweho umusaruro ufatika

Muri izo nganda zashyizweho twavuga nk’izikora ibikoresho by’ubwubatsi aho uruganda rwa CIMERWA rwongerewe ubushobozi, ubu rukaba rushobora gukora ku kigero kiri hejuru cyane ugereranyije na mbere (600,000 MT/year). Uretse Cimerwa, hubatswe n’izindi nganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi, aha twavuga nk’uruganda SteelRwa rukora ferabeto (steel bars) rwubatswe mu karere ka Rwamagana. Hashyizweho kandi uruganda rukora amakaro mu karere ka Nyagatare (East African Granite Industries) ndetse n’izindi nganda nyinshi zitandukanye zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatara, ibikuta( partitions), amabati, ibyuma, imisumari, impombo z’amazi n’amashanyarazi n’izindi.

Inganda zikora imyenda zariyongereye

Kuva aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo guca intege icuruzwa ry’imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa mu rwego rwo guteza imbere inganda z’imyenda, hagaragaye ubushake bukomeye bw’abashoramari batandukanye bwo gushinga inganda zikora imyenda. Mu bagaragaje ubwo bushake harimo abanyamahanga ndetse n’abashoramari b’Abanyarwanda.

Kuri ubu hamaze kuboneka inganda nyinshi zikora imyenda n’inkweto hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu bacuruzaga caguwa ubu barimo kwandikisha imishinga yo gushinga inganda.

Uretse uruganda UTEXRWA rwari rusanzwe rukora imyenda, hari n’izindi zagiye zishingwa muri urwo rwego, aha twavuga nk’uruganda rwitwa C&H Garment Ltd ruherereye mu gace kagenewe inganda ka Kigali ( Kigali Special Economic Zone), uruganda rukora inkweto Kigali Leather Ltd ruherereye mu karere ka Bugesera ndetse n’izindi nganda nto zigenda zishingwa hirya no hino mu gihugu kuri ubu zigera kuri 23.

Inganda zikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ntizasigaye inyuma

Muri iyi myaka irindwi ishize habaye iterambere rigaragara mu bijyanye n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.Ni nako ibyo byajyanye n’iterambere ry’inganda zikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Mu nganda nini zagiyeho muri urwo rwego twavuga nk’uruganda Mount Meru Soyco Ltd rukora amavuta yo guteka ruherereye mu karere ka Kayonza. Hagiyeho kandi inganda zikora ifarini yifashishwa mu gukora imigati, aha twavuga nk’inganda za Bakhresa Ltd (izwi cyane ku izina rya AZAM) ndetse na Mikoani Traders (Azania) zose ziherereye mu gace kagenewe inganda ka Kigali ( Kigali Special Economic Zone).

Hubatswe kandi inganda zikora ibyo kurya by’amatungo mu rwego rwo guteza imbere ibikomoka ku matungo. Aha twavuga nk’uruganda rwitwa Premier Animal Feeds ruhereye mu gace kagenewe inganda mu karere ka Rwamagana (Rwamagana Industrial Park), urwa Zamura Animal Feeds ruherereye mu karere ka Musanze n’izindi.

Hubatswe kandi uruganda rutunganya ifu y’imyumbati mu karere ka Ruhango (Kinazi Cassava Plant). Muri urwo rwego rwo guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hanashinzwe inganza zikora ibikomoka ku mata. Aha twavuga nk’uruganda Blessed Diarries rwubatswe mu karere ka Gicumbi rwaje rusanga urwari rusanzwe rukora Inyange Industries na rwo rwongerewe ubushobozi muri iyi myaka irindwi ishize.

Hari kandi n’izindi nka Masaka Creamery, uruganda ruherereye mu gace kagenewe inganda ka Kigali, Burera Diary ruherereye mu karere ka Burera n’izindi nyinshi ziciritse zagiye zubakwa mu turere dutandukanya tw’Igihugu. Hongerewe kandi umubare w’amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu gihugu.

Hubatswe kandi izindi nganda z’icyayi ku bufatanye n’abikorera. Aha twavuga nk’uruganda rwa Mushubi Tea Factory (Nyamagabe), Muganza Kivu (Nyaruguru), Rutsiro Tea Factory, Gatare Tea (Nyamasheke) na Karongi Tea Factory. Izi nganda z’icyayi zagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga (export ).

Bimwe mu biri gufasha cyane iterambere ry’inganda

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM) yatangije gahunda yo gushyiraho uduce twahariwe inganda (Industrial Parks) mu rwego rwo gufasha abashoramari kubona ahantu heza bakorera kandi ku giciro giciriritse.

Uwo mushinga wo gushyiraho uduce twahariwe inganda (Industrial Parks/ Special Economic Zone), ni umushinga witezweho byinshi mu iterambere ry’inganda kuko uzafasha cyane kureshya abashoramari muri uru rwego kandi ukazanafasha cyane mu guhanga akazi gashya. Utwo duce twahariwe inganda twatangiye kubakwa mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Rusizi, Kicukiro na Huye.

Mu turere twa Musanze, Nyagatare na Muhanga naho hari ahagenewe kuzubakwa inganda (Industrial Park). Ni muri urwo rwego kandi inganda zimwe na zimwe zatangiye kwimurwa ahatagenewe inganda zihabwa aho gukorera hajyanye n’igihe cyane cyane izakoreraga mu gishanga cya Gikondo zimuriwe mu gace kagenewe inganda ka Kigali (Kigali Special Economic Zone).

Leta ikaba yarihaye kandi ingamba ko inganda zose n’amazu y’ubucuruzi yakoreraga mu gishanga cya Gikondo agomba kwimurirwa ahagenwe inganda cyangwa bagahabwa ingurane mu rwego rwo guharanira itermbare ry’inganda ritabangamiye ibidukikije mu buryo burambye.

Kigali Special Economic Zone yabaye icyitegererezo

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abashoramari yashatse ahantu heza habereye inganda mu mujyi wa Kigali hashyirwamo ibikorwa remezo byose by’ibanze nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi ku buryo hahindutse ahantu hikitegererezo mu bijyanye n’iterambere ry’inganda. Iyo ni Kigali Special Economic Zone iherereye mu karere ka Gasabo ikaba yarabaye ingirakamaro cyane mu kureshya abashoramari baza kubaka inganda mu Rwanda. Mu gihe gito imaze ishinzwe imaze kwakira abashoramari benshi bamaze kubaka inganda ndetse inyinshi zatangiye no gukora.Kugeza ubu habarirwa inganda 44 zikora ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa bugera kuri cumi naburindwi (17).

Uretse izo zimaze igihe zikora hari n’izindi nganda zikirimo kubakwa (22) ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa (warehouse) bugera ku icumi (10).Izo nganda zose zimaze kubakwa zikaba zitanga akazi ku banyarwanda barenga ibihumbi bitatu (3124).Agace kahariwe inganda ka Kigali ( Kigali Special Economic Zone) gafite ubuso bungana na hegitari 276.

Kitezweho kuzakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’inganda. Abashoramari batari bake bakomeje kwegera isosiyete icunga ako gace ya Prime Economic Zone (PEZ) kugira ngo babashe kubona aho bubaka inganda nshya. Isosiyete ya PEZ ikaba imaze kubaka ibikorwa remozo ku kigero cya 97%.

Mu turere naho uhasanga ibice byahariwe inganda(District Industrial Park)

Si mu murwa mukuru wa Kigali gusa hateganyijwe kubakwa uduce twagenewe inganda, kuko Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushyiraho ibice byahariwe inganda no mu turere cyane cyane udufite imijyi isanzwe yunganira umujyi wa Kigali.

Aha twavuga nko mu turere twa Musanze, Huye, Muhanga, Nyagatare, Rusizi, Nyabihu na Bugesera. Leta ijya gushyiraho iyo gahunda yo guteza imbere uduce twahariwe inganda yari ifite intego yo guteza imbere ishoramari mu by’inganda, kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, kongerera agaciro ibyoherezwa mu mahanga, kugabanya ubushomeri no guharanira iterambere ry’igihugu muri rusange.

Uko mu turere twashyizwemo uduce twahariwe inganda byifashe

Bugesera

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turimo kubakwamo agace kagenewe inganda. Akaba kandi ariko karere gafite ahantu hanini hazubakwa Industrial Park kuko ifite hegitare zigera kuri magana atatu na mirongo itatu (330ha). Igice cya mbere kigizwe n’ubuso bwa hegitari 100, ibikorwa byo gushiramo ibikorwa remezo bigeze ku kigero cya 37%. Biteganyijwe ko iki gice cya mbere kigomba kuba cyamaze gutunganywa neza hashyirwamo ibikorwa remezo by’ibanze mu gihe cya vuba. Abashoramari batari bake bamaze kugaragaza ko bashishikajwe cyane no gushinga inganda zabo muri ako gace kagenewe inganda ka Bugesera (Bugesera Industrial Park) dore ko hafi yaho hagiye kubakwa icyibuga cy’indege mpuzamahanga.

Rwamagana

Mu karere ka Rwamagana, hateganyijwe ubuso bungana na hegitari mirongo inani (80 ha) zigomba kubakwaho inganda (Rwamagana Industrial Park). Ibikorwa byo kwimura abaturage bari batuye muri ako gace bimaze kugera kuri hegitari mirongo itanu (50ha). Abashoramari bamaze gutangira kubaka inganda muri ako gace. Kugeza ubu izigera kuri ebyiri (2) zatangiye gukora n’izindi zigera kuri esheshatu (6) zatangiye kubakwa.

Mu nganda zamaze gutangira gukora harimo uruganda rwa PAFI (Primier Animal Feed Industry) rutunganya ibiryo by’amatungo ndetse na ROTO Tank Rwanda Ltd rukora ibigega by’amazi ndetse n’impombo z’amazi. Leta kandi yamaze gukora umuhanda uzenguruka ako gace kahariwe inganda ka Rwamagana.

Imvaho Nshya yasuye uruganda rwa PAFI ( Premier Animal Feed Industry) ruri mu gice cyahariwe inganda mu karere ka Rwamagana tuganira na bamwe mu bakozi bakora. Uruganda rwa PAFI rukora ibiryo by’amatungo hafi ya yose aboneka mu Rwanda. Harimo ibiryo by’inkoko (Inkoko z’amagi, inkoko z’inyama, iby’ingurube, iby’inka ndetse n’ibiryo by’amafi). Uru ruganda kandi rukora ibiryo by’inyongeramukamo ku nka n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda rwa PAFI, Hatangimana Jean Marie Vianney yatangarije Imvaho Nshya ko uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 50 z’ibiryo by’amatungo ku munsi kandi ngo ibiryo uruganda rukoze biba byasabwe n’aborozi bagiye batandukanye mu gihugu cyane cyane aborozi b’inkoko, amafi, ingurube ndetse n’aborozi b’inka.

Hatangimana yakomeje avuga ko barebeye ku borozi babasaba kubatunganyiriza ibiryo by’amatungo, aborozi b’ingurube, inkoko ndetse n’amafi bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu gukoresha ibiryo by’amatungo ari nabyo bituma amatungo atanga umusaruro utubutse.

Umuturage uturiye igice cyahariwe inganda muri Rwamagana abayeho ate?

Nk’uko Hatangimana yakomeje abivuga kuva uru ruganda rwatangira mu mwaka wa 2012 abaturiye muri aka gace uru ruganda ruherereyemo bamaze kwiteza imbere babikesha akazi gahoraho bahabwa n’uru ruganda.

Hatangimana yagize ati “Kuva uru ruganda rwatangira abaturage baruturiye bafite imirimo ihoraho kuko babashije kubona akazi. Iyo dushaka abakozi bakora mu ruganda dufata abaturiye uruganda. Uruganda rwa PAFI ruri muri zone y’ubuhinzi n’ubworozi yo muri ako gace kagenewe inganda ka Rwamagana. Umuhinzi wejeje azana umusaruro we tukawugura.Umworozi uturiye uru ruganda akaba ashaka ibiro bike araza tukamuha ibiryo by’amatungo.Umworozi ashobora kuzana umusaruro we tukamuha ibiryo by’amatungo.

Habanabakize Pacique, umworozi w’inkoko mu murenge wa Mwurire hafi y’uruganda yabwiye Imvaho Nshya ko uruganda rukihagera yatangiye korora inkoko atangirira ku nkoko 80 ariko ubu akaba afite inkoko zikabakaba 500.

Yagize ati “Kuba Leta yaratwegereje uruganda ni amahirwe yacu kuko tutakivunika tujya gushaka ibiryo by’inkoko zacu.

Huye

Mu karere ka Huye ahagenewe kubakwa inganda hafite ubuso bwa hegitari mirongo itanu (50ha). Abaturage bari batuye muri aka gace bamaze kwimurwa. Ibikorwa byo gutunganya ako gace byaratangiye ku buryo hari n’inganda zimwe zatangiye gukora. Aha twavuga nk’urwa RUCEP na RABI zatangiye gukora.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yabashije gusura igice cyagenewe inganda mu karere ka Huye (Huye Industrial Park) asanga muri ako gace ari hamwe muhagaragaza iterambere ry’inganda mu cyaro. Uruganda yahasanze rwa Huye Feed Factory rutunganya ibiryo bw’amatungo harimo inka, ingurube, amafi, inkoko n’ibindi.

Mu kiganiro Niyonsenga Adolphe ushinzwe ibijyane n’ubwiza bw’ibiryo by’amatungo bikorwa n’uruganda Huye Feed Factory yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko uruganda rwaje mu rwego rwo kugabanya ibiryo by’amatungo u Rwanda rwatumizaga hanze ndetse n’abaturage batuye mu ntara y’Amajyepfo babashe kubona ibiryo by’amatungo.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2015, ubu rukaba rwaratangiye gukora neza. Niyonsenga yakomeje avuga ko batunganya ibiryo by’amatungo bifashishije umusaruro uva mu bahinzi bo mu ntara y’Amajyefo.

Abaturage baturiye uru ruganda hari aho bamaze kugera

Niyonsenga avuga ko kuva uruganda rwagera muri aka gace abaturage baruturiye bamaze kwiteza imbere. Yagize ati “Imashini zose ziri muri uru ruganda zashyizwemo n’abaturage b’Akarere ka Huye. Abaterankunga bubatse uru ruganda bazana imashini bakatwereka uburyo ziteranywa abaturage bakabikora. Abenshi mu baturage batuye muri aka gace bamaze kubona imirimo,umusaruro wabo wabonye isoko byose babikesha kuba barabonye uruganda.”

Niyonsenga yakomeje avuga ko byitezwe ko abahinzi bo mu ntara y’Amajyepfo bazakomeza gukorana bya hafi n’uru ruganda aho bazajya bazana umusaruro wabo ukagurwa n’uruganda.

Mukamana Vestine ukora mu ruganda rwa Huye Feed Factory yatangarije Imvaho Nshya ko amaze kwiteza imbere abikesha gukora mu ruganda rwa Huye Feed Factory. Yagize ati “Buri kintu cyose nabaga nkiteze ku mugabo wanjye ariko ubu mbasha kwigurira igitenge ndetse nkunganira umugabo wanjye mu guteza imbere urugo rwacu.”

Ndayambaje Ignace nawe ukora mu ruganda rwa Huye Feed Factory avuga ko hari byinshi yakemuye abikesha uruganda rwa Huye Feed Factory. Yagize ati “ Kenshi na kenshi wasangaga kubona ubwisungane mu kwivuza bigorana ariko ubu ntabwo bikibaho, nta mwana ukirukanwa mu ishuri kubera ko yabuze amafaranga y’ishuri n’ibindi.”

Nyabihu

JPEG - 3.1 Mb
Uruganda rukora rwongerera agaciro umusaruro w’ibirayi ’Nyabihu Potato

Mu karere ka Nyabihu hamaze kuzura uruganda rutunganya umusaruro uva ku birayi Nyabihu Potato Factory. Mu karere ka Nyabihu ahagenewe kubakwa inganda hafite ubuso bwa hegitari mirongo ine n’enye (44ha) . Abaturage bari batuye muri aka gace bamaze guhabwa ingurane zabo no kwimurwa.Ibikorwa byo gutunganaya aka gace kagenewe inganda birihafi gutangira.

Rusizi

Mu karere kaRusizi naho hari igice cyahariwe inganda gifite ubuso bwa hegitari mirongo ine n’eshanu (45ha). Abaturage bari batuye muri aka gace bamaze kwimurwa, inyigo yamaze kurangira ndetse n’ububiko bwa MAGERWA n’ubwa Kivu bwatangiye gukora muri aka gace.

Nyagatare

Nyagatare hari ubuso bungana na hegitari mirongo itanu (50ha) bwagenewe kuzubakwaho inganda muri ako karere ka Nyagatare (Nyagatare Industrial Park).

Uruganda rwa EAGI mu iterambere ry’igihugu n’abaruturiye

Iyo ugeze mu ruganda rukora amakaro rwa East African Granite Industries (EAGI) ruherereye mu karere ka Nyagatare, uhasanga abakozi benshi bakora imirimo itandukanye muri urwo ruganda.

Ni uruganda rukora amakaro ruherereyemu birometero ijana na mirongo irindwi (170km) uvuye mu mujyi wa Kigali. EAGI, mu myaka mike imaze ivutse imaze kuba ubukombe kubera amakaro meza ikora.

Nkera Emmanuel ni umwe mu bakozi ba EAGI avuga ko amaze kugera kuri byinshi. Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Uruganda rutaraza ntabwo nabaga nabona amafaranga ibihumbi ijana kuri konti yanjye ariko ubu mbasha kuyabona.Nabashije kwigurira inzu ndetse n’ubutaka.

Inganda zikora imyenda zimaze kuvuka ari nyinshi

Mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga ndetse no kwimakaza gahunda ya Made in Rwanda, hamaze kuvuka inganda nyinshi zikora imyenda.

Rumwe muri izo nganda ni uruganda rwa C&H Garment Ltd ruri mu mujyi wa Kigali mu gace cyagenewe inganda ka Kigali (Kigali Special Economic Zone). Uru ruganda kuva rwatangira, rumaze gutanga akazi kubatari bacye ari nako rugira uruhare runini mukohereza ibicuruzwa ku isoko ryo hanze (export) no kuziba icyuho cy’imyenda ya caguwa yatumizwaga hanze kubwinshi mu gihe cyashize.

Umuyobozi wungirije mu ruganda rukora imyenda rwa C&H Garment Ltd Hitimana Saidi avuga ko nyuma yaho igice cy’inganda cya Kigali Special Economic Zone gitangiriye gukora abashoramari bakomeje kuza gukorera mu Rwanda ari benshi. Himimana yagize ati “Umushoramari washinze uru ruganda C&H yaje gukorera mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza yari amaze kubona mu Rwanda ndetse n’isuku.

Himimana yagize ati “Ukurikije uko uruganda rwacu rw’ imyenda C&H Garment rukora, imyinshi ijya hanze y’u Rwanda ku mugabane w’iburayi ndetse no muri Amerika. Ntabwo ari ikintu cyoroshye kuza gushinga uruganda mu Rwanda nyamara u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja uburyo bwo kugeza ibicuruzwa aho bigomba kujya buragoye ariko bemeye kuza gukorera mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko ubuyobozi bwiza ari isoko y’iterambere.”

Hitimana yakomeje avuga ko kuva aho u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu muryango w’Afurka y’Iburasirazuba batangiriye gahunda yo guca caguwa, uruganda rwa C&H Garment rwagabanyijemo ibice bibiri uruganda aho bamwe bakora imyenda igomba kugurishwa mu gihugu abandi bagakora imyenda yo kugurisha hanze y’igihugu. Ibi ngo byakozwe muri gahunda yo gufasha Leta guca imyanda ya caguwa hakorwa indi yo kiyisimbura.

JPEG - 539.6 kb
C&H Made in Rwanda yabaye igisubizo ku rubyiruko rutagiraga akazi mu Rwanda

Hitimana yakomeje avuga ko nyuma yaho uru ruganda rutangiye gukorera byafashije urubyiruko rwinshi rwari mu bushomeri kubona akazi. Yagize ati “ Uruganda ku ikubitiro rwatangiranye abakozi 200 abenshi ari urubyiruko ariko ubu uruganda rufite abakozi bose hamwe 850 bose bakora akazi neza kandi bibeshejeho n’imiryango yabo. Ubu uruganda rukomeje kugenda rwaguka ndetse dufite intego ko mu mwaka wa 2019 uruganda ruzaba rumaze guha akazi abantu basaga 4000.”

Kwikiriza James ni umwe mu bakozi b’uruganda C&H Garment Ltd; avuga ko yatangiranye n’uruganda mu mwaka wa 2015, atangira yiga kudoda ku buryo ubu afite itsinda ry’abadozi b’imyenda ayobora.

Kwikiriza yagize ati “Natangiye gukora mu ruganda mu mwaka 2015 ubwo rwatangiraga, ngitangira akazi, nize kudoda ariko kuko nari mfite ubushake bwinshi nakomeje kuzamura ubumenyi ndetse bampa imashini yo gukoresha ndabishobora nabona akanya nkiga n’izindi mashini bakomeza kunzamura. Ubu ngeze ku rwego rw’aho nyobora itsinda ry’abadoda. Kuba nkora mu ruganda rwa C&H Garment Ltd hari aho bimaze kungeza. Ubu ndabasha gufasha umubyeyi wanjye mu bikorwa byinshi bisaba amafaranga ndetse mfasha na murumuna wanjye kwiga kaminuza. Nanjye niga mu cyahoze ari KIE aho niga Igishinwa, Icyarabu ndetse n’Icyongereza.”

Kicukiro

Muri aka karere mu murenge wa Gahanga hagenewe kubakwa inganda ntoya n’iziciriritse (SME) ku buso bwa hegitari 43. Ibikorwa byo kwimura abaturage muri aka gace byararangiye ndetse no kubaka imihanda ya kaburimbo muri aka gace bikaba bigeze kure.

Muhanga

Mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo hari ubuso bwa hegitari 53 bugenewe kuzubakwamo inganda. Muri aka gace ho ibikorwa byo kwimura abaturage ntibiratangira ariko biteganyijwe ko abaturage bazahabwa ingurane zabo mu gihe cya vuba kugira ngo ako gace kamaze kwemezwa ko kazaba muri tumwe mu duce twagenewe inganda mu Rwanda (Muhanga Industrial Park) kabashe gutunganywa neza.

Musanze

Akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru gafite ubuso bungana na Hegitari 164 bugenewe kubakwamo inganda. Ibikorwa byo kwimura abaturage muri aka gace birarimbanije ku buryo bitaganijwe ko bigomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2017. Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abashoramari b’Abashinwa (YIYI Investment Group) bagaragaje ubushake bwo gutunganya ako gace no kureshya abashoramari bazaza kubakamo inganda.

Nyuma yo gushyiraho uduce twahariwe inganda,inyinshi zarimuwe

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ishyiriyeho uduce twahariwe inganda mu gihugu hose inganda zari ahantu hatandukanye hatabereye kuba inganda zarimuwe. Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) n’izindi nzego, inganda zari i Gikondo zarimuwe izindi zirimo kugenda zibona ingurane za bo kugira ngo babashe kuba bakwimukira ahandi haberanye n’ibikorwa by’inganda nko muri tumwe muduce twahariwe inganda twagiye tuvuga haruguru.

JPEG - 650 kb
Uruganda Steelrwa Industries Ltd rukora fer à béton ruri mu nganda zavutse rukaba rwarahaye abantu akazi basaga 255

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) ifatanyije n’Ubuyobozi bwa Prime Economic Zones Ltd bwahaye zimwe mu nganda zari i Gikondo hegitari 10 z’ubutaka bufite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bwo kubakaho, mu rwego rwo kuzifasha kuva aho bakoreraga hatari habereye kuba inganda.

Mu nganda zagombaga kwimukira mu gice cyagenewe inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone) harimo inganda ntoya icyenda (9) ndetse n’inganda nini zigera kuri eshanu (5).

Ibikorwa byo kubaka no kwimura izo nganda ntoya byarangiye mu mwaka wa 2013 naho kubakira izo nganda nini eshanu byo bigeze kukigero cya kubaka 92%. Bikaba biteganyijwe ko ibikorwa byo kurangiza kubaka bizarangira mu mpera z’uyu mwaka.

Hashyizweho ingamba zo kugabanya ibitumizwa mu mahanga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) yashyizeho ingamba zo gushaka uburyo hagabanywa ibitumizwa mu mahanga (Domestic Market Recapturing Strategy).

Intego y’iyi gahunda ni ukongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga. Iyi gahunda kandi ijyana no gukora ibyujuje ubuziranenge bikaba bibasha guhangana mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga.

Izo ngamba za Minisiteri ifite iterambere ry’inganda munshingano zayo (MINEACOM), ibi bizagabanya amafaranga yatangwaga mu kugura ibikoresho bitandukanye hanze y’igihugu agera kuri miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Hazarebwa cyane ibisanzwe bikorwa n’inganda zo mu Rwanda, zihabwe ubufasha na Leta mu bijyanye no koroherezwa kubona amasoko manini ya Leta, gukangurira abaturage gukoresha iby’iwacu, iterambere ry’ibikorwa remezo bifasha inganda nk’imihanda n’amashanyarazi ahendutse n’ibindi.

Ni muri uru rwego Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yatekereje gushyiraho Politiki yo kwimakaza ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda), kugira ngo higwe neza mu buryo bunoze uko inganda zo mu Rwanda n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange byagira uruhare rufatika mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga kandi n’urwego rw’abikorera rugahabwa imbaraga n’umwanya ufatika mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iyo politiki ya Made in Rwanda kuri ubu iracyanonosorwa ikaba izemezwa mu buryo bwa burundu mu gihe cya vuba.

RUBIBI OLIVIER

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE