2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakuwe Mazane na Sharita barashima Kagame ko ubuzima bwahindutse

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-21 06:45:17

 
Share on:
 
Yasuwe:217
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize imiryango 104 batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu karere ka Bugesera bakuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, barashimira Perezida Paul Kagame wabakuye ahantu habi babaga, akabatuza mu nzu nziza, akabaha inka, bakaba baregerejwe ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, ivuriro, ikoranabuhanga rya mudasobwa, aho kwidagadurira n’aho kwigira imyuga.

JPEG - 251 kb
Amazu agize umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru afite ibyangombwa byose, kandi abatujwemo bahamya ko ubuzima bwabo bwahise buhinduka

Umwaka n’amezi agera kuri abiri urashize mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru, mu mudugudu wa Mbuganzeli, mu kagari ka Batima, hatujwe imiryango 104 igizwe n’abaturage bimuwe, bakurwa mu birwa bya Mazane na Sharita.

Nyiramisigaro Divine, umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, yavuze ko yishimiye gutura hafi y’ibikorwaremezo, nyuma yo gukurwa mu kirwa cya Sharita. Yagize ati “Aho twari dutuye hari ikirwa kigoswe n’amazi n’urufunzo, nta terambere ribayo. Iyo warwaraga ntiwashoboraga kurara ugeze kwa muganga, twararaga nzira. Twarahingaga ariko kugira ngo tugeze ibyo twejeje ku isoko byasabaga kwambuka n’ubwato tukaza inaha muri Batima bikadutwara nk’amasaha 5, kandi twikoreye umutwaro.”

Ubu, ubuzima ni bwiza nk’uko Nyiramisigaro akomeza abisobanura. Ati “Ubu turi mu buzima bwiza, kuko ndahinga nahingura nkarema isoko mu minota 20, dufite amashanyarazi, dutuye twegeranye ku buryo n’iyo hari urwaye duhita dutabarana. Ibintu byose barabiduhaye, baduhaye ibyo kurya n’ibikoresho. Ibikorwaremezo byose birahari. Bwa mbere tukihagera, numvaga ari inzozi ariko rwose mudushimire Perezida wa Repubulika, kuko ni we wadufashije.”

Bagirakira Daniel w’imyaka 57 wimuwe i Sharita, na we avuga ko ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwabimuye mu manegeka, bukabatuza aheza. Ati “Umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame yarebye imiturire twari turimo mu manegeka mu birwa, abona idakwiye, atuzana hano. Ubu hano nta kibazo tuhafite, kuko ni heza, ni hafi y’ibikorwaremezo byose.”

Ruzindaza Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na we yemeza ko imibereho y’abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita yahindutse kuva aho baturijwe mu mudugudu w’icyitegererezo; akabashishikariza gukora cyane no guharanira gutera imbere barebeye no ku bandi banyarwanda basanze batuye muri aka gace.

Yagize ati “Icyo tubasaba, ni ukureka kumva ko bagomba guhora bafashwa, ahubwo nibakore cyane, bakore ubuhinzi, bakore ubucuruzi, bahawe inka baziteho; bajye banigira ku bandi baturanyi babo baje basanga hariya, na twe tuzakomeza kubaba hafi, batere imbere.”

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru, watujwemo imiryango 104 yabaga mu birwa bya Mazane na Sharita, wuzuye utwaye asaga miliyari 3 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, utahwa ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2016.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo bwa kijyambere zifite ibyangombwa by’ibanze byose abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo igikoni, ubwogero, ubwiherero n’ibikoresho by’ibanze byo mu nzu.

Harimo ibikorwaremezo bindi kandi nk’ivuriro, agakiriro, icyumba mpahabwenge kirimo isomero na za mudasobwa, ibibuga by’imikino, robine z’amazi, ibigega bifata amazi yo ku nzu mu gihe cy’imvura, n’ibiraro bororeramo inka bahawe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko hari indi miryango igera kuri 319 yasigaye muri Mazane na Sharita, na yo iri kubakirwa inzu nziza muri uyu mudugudu w’icyitegererezo, gahunda ihari ikaba ari ukubimura bose.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE