2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imurikagurisha rifasha Abanyarwanda kugaragaza aho bageze- Kanimba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 07:34:18

 
Share on:
 
Yasuwe:51
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), Francois Kanimba, avuga ko imurikagurisha ari umwanya wo kumurikira abanyarwanda n’abanyamahanga aho bageze.

JPEG - 195.3 kb
Umuyobozi wa PSF Ruzibiza Steven, Minisitiri Kanimba na Chairman Gasamagera Benjamin

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyateguwe na MINEAC ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF).

Kanimba avuga ko ikigaragarira benshi, ari uko imurikagurisha ari uburyo bwiza bwo kugira ngo Abanyarwanda bafite ibikorwa byiza byongera umusaruro bahora batekereza uburyo barushaho kunoza ubwiza bw’ibicuruzwa byabo babone umwanya wo kumurikira Abanyarwanda n’abanyamahanga aho bageze.

Avuga ko rinafasha cyane abafite ibicuruzwa bishya bamurika cyangwa ibisanzwe ariko bongereye ubwiza kugira ngo birusheho kwinjira ku isoko. Ibyo bikaba bifite akamaro kuko buri mwaka umubare w’abaryitabira ugenda wiyongera.

Akomeza avuga ko imurikagurisha ari ishuri ku bashoramari kuko iyo uri mu rwego uru n’uru ukora ibintu byawe ukitabira imurikagurisha, ukareba uwo muhanganye ku isoko ndetse ugafata n’umwanya wo kuganira nabo uburyo bakora ushaka icyo wabigiraho, bigenda bigira akamaro ku banyarwanda bafite inganda nto n’iziciriritse mu gukora ibintu birushijeho kugira ubwiza n’ubuziranenge.

Ikindi kandi imurikagurisha rituma habaho n’ipiganwa mu bijyanye n’ibiciro kuko hari aho usangana ibicuruzwa byiza kandi ku biciro bito bigatuma n’abandi baryitabiriye barushaho gushakisha kugira ngo bajyane n’isoko.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yongeraho ko imurikagurisha ari uburyo bwiza bwo kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere kuko uko ryitabirwa n’abanyamahanga bazana ibishya bagezeho n’abanyarwanda bakabyigana kugira ngo babashe kunoza ibikorwa byabo.

Agaragaza ko amamurikagurisha yabanje yagiye agira uruhare mu gutuma abashoramari benshi bagiye baza kumurika bakabikora 3 cyangwa 4 bikabaha gufata icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda.

Ukuriye urugaga rw’abikorera (PSF) Gasamagera Benjamin, avuga ko imurikagurisha rituma habaho guhanga ibishya no kunoza imikorere kw’inganda z’u Rwanda.
Imurikabikorwa ry’uyu mwaka riteganyijwe kuva taliki ya 22 Kanama rikazasozwa taliki ya 06 Nzeri 2017, rikaba ryitezweho kwitabirwa n’ibihugu 20.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE