2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mani Martin mu myiteguro yo kumurika Alubumu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 07:28:17

 
Share on:
 
Yasuwe:90
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Maniraruta Martin ukoresha mu muziki izina rya Mani Martin yatangaje ko yatangiye kwitegura kumurika Alubumu ye yitwa “Afro” igizwe n’indirimbo 14.
Mani Martin atangaza ko iyo Alubumu azayimurika mu kwezi k’ Ugushyingo 2017 mu mujyi wa Kigali ngo gusa ntaremeza italiki azayimurikaho.

JPEG - 241.2 kb
Mani Martin ukunda kuririmba indirimbo zibanda ku muco nyarwanda

Yagize ati “Ubu nkomeje gutegura kumurika Alubumu yanjye gusa nta bwo italiki nzayimurikira ndayemeza”.

Alubumu azamurika yavuze ko yamutwaye ingufu nyinshi cyane ngo kuko yayikoraga arimo no kwiga muri Kaminuza yigenga ya Mount Kenya.

Ku rundi ruhande, ngo n’ubwo yamuvunnye, avuga ko ayishimira cyane kubera uburyo yakoranywe ubuhanga ngo dore ko mu kuyikora yahawe ibitecyerezo n’abantu banyuranye.

Uko indirimbo zigize iyo Alubumu zanditse n’uko zicuranze yatangaje ko ari byiza cyane kandi abyishimira akaba ahamya ko benshi bazayikunda.

Liza Kamikazi, Mani Martin yavuze ko ari umwe mu bamufashije kwandika indirimbo yitwa “Serafina” ni yo Mani Martin yavuze ko Liza Kamikazi yamufashije kwandika.
Pastor P usanzwe atunganya indirimbo na we ngo hari amagambo yamufashije kwandika mu ndirimbo yitwa “Afro” yitiriye Alubumu ye.

JPEG - 243 kb
Pastor P ari mu bafashije Mani Martin gukora Alubumu ye

Kwegera abandi kugira ngo bamufashe yavuze ko byari mu rwego rwo kugira ngo Alubumu ye irusheho kuba nziza .

Ati “ Buriya iyo umuntu aririmbye ijwi rimwe, undi akaririmba irindi cyangwa umwe akagira icyo acuranga n’undi agacuranga ikindi bituma indirimbo iba nziza”.
Iyo mpamvu avuga ko ari yo yatumye ashaka uburyo abandi bamufasha kuri Alubumu ye.

Igitaramo cyo kumurika Alubumu ye avuga ko kizaba kinogeye amaso kandi kinyuze amatwi.

Nk’uko ari igitaramo cyo kuzamurika Alubumu ye, Mani Martin yavuze ko azakora uko biri kose igitaramo kikazaba cyiza.

Mu kumurika Alubumu ye kandi yavuze ko nta muhanzi wo hanze azitabaza kugira ngo aze kumushyigikira ngo ahubwo we azifashisha abahanzi bacye bo mu Rwanda ubundi we n’itsinda rye rya Kesho Band baririmbire abantu.

Uyu muhanzi ukunda gutumirwa mu maserukiramuco atandukanye yavuze ko abikesha kuba aririmba indirimbo z’umwihariko zibanda ku muco.
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ye harimo iyitwa “Afurika ndota” n’iyitwa “Serafina”.

Mu myaka yatambutse, Mani Martin yakunzwe ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “ Urukumbuzi”, “Akagezi ka Mushoroza”, “Same room” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE