2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ba rwiyemezamirimo bato biteze inyungu ku imurikagurisha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 07:21:55

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bato bagaragaza inyungu zidasanzwe zijyanye n’imikorere yabo biteze ku bumenyi bazavana ku bazitabira imurikagurisha riteganyijwe i Kigali kuva taliki ya 22 Kanama 2017.

JPEG - 510.9 kb
Imurikagurisha rifasha ba Rwiyemezamirimo bato kumenyekanisha ibikorwa bitabagoye

Tuyisenge Emmanuel ni umwe muri abo ba rwiyemezamirimo ufite uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi mu murenge wa Kimironko muri Gasabo, avuga ko ategereje kunguka byinshi ku imurikagurisha ritegerejwe kubera mu Rwanda muri Kanama 2017.

Avuga ko iryo murikabikorwa rizamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye akavana izina rya kampani ye ku ntera iriho akayigeza ku yindi.

Agira ati “Iyo nitabiriye imurikagurisha nkabona abantu 10 000 ku munsi bitabiriye imurikagusha babona ibyo nkora mbona nta handi nabivana kuko ba rwiyemezamirimo bakiri bato tugorwa no kwamamaza kuko bidusaba amafaranga menshi”.

Tuyisenge akomeza avuga ko imurikagurisha ry’uyu mwaka kimwe nk’ayandi yabanje aryitezeho kumenyana n’abandi bafatanyabikorwa na ba rwiyemezamirimo bakomeye mu gusangizanya ubumenyi bwabo kuko arifata nk’ishuri rifasha ba rwiyemezamirimo bakiyubaka.

Avuga ko mu mamurikagurisha yabanje yamusigiye isomo rimwereka ko uko rimwe rirangiye ariko iririkurikiye rizana inararibonye abasha kwigiraho amasomo mashya.
Agira ati “Sinumva ko amasomo navanye mu imurikagurisha ryarangiye hari aho ringejeje ahubwo iyo haje irindi murikagurisha rituma nongera imbaraga mu kwiga kugira ngo ndenzeho mu byo nkora”.

Uwineza Pacifique ni umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu, na we ashimangira ko iri murikagurisha ry’uyu mwaka wa 2017 rizasigira isomo abakiri bato kimwe nk’ayaribanjirije.

Avuga ko iryo murikagurisha rizashishikariza ba rwiyemezamirimo bakiri hasi ko ibitekerezo byabo babibyazamo ibikorwa bijyanye no kwihangira imirimo kandi rikazafasha urubyiruko kwishyira hamwe bakongera imbaraga mu byo bakora kuko n’ubusanzwe baba bibumbiye mu makoperative.

Uwineza avuga ko imurikagurisha rizanongerera imbaraga gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ba rwiyemezamirimo bakiri hasi bunguka ubumenyi bubafasha kubyaza umusaruro ibyo babona hafi yabo mu gihugu.

Akomeza avuga ko rizanagira uruhare mu gutera ishema ba rwiyemezamirimo bato kuko izatangirwamo ibihembo ku bihangiye imirimo bityo n’abandi bazabigireho mu gihe ubusanzwe bitabagaho.

Urubyiruko n’abandi ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakaba bakangurirwa kudafata ahabera imurikagurisha nk’ahantu ho kwidagadurira no gusohokera gusa, ahubwo bakumva ko ari aho kwigira ubumenyi, ibyo bikanareba ibigo by’amashuri biba bigomba kuhazana abanyeshuri mu ngendoshuri kuko bahakura ubumenyi bibafasha.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka rikaba riteganyijwe kuba guhera taliki ya 22 kanama kugera ku italiki ya 06 Nzeri 2017.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE