2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

CHAN 2018: Amavubi afite akazi katoroshye imbere ya Uganda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 07:15:48

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Amavubi-Uganda (Nyamirambo-15h30)
Uyu munsi taliki 19 Kanama 2017, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” irakina n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa nyuma wo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya kuva taliki 11 Mutarama kugeza tariki 02 Gashyantare 2018.

JPEG - 333.9 kb
Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye aganira na bagenzi be ubwo basozaga imyitozo ya nyuma (Foto Sadamu M)

Mbere y’umukino umutoza w’Amavubi Antoine Hey yatangaje ko biteguye umukino kandi ko baribukine nta gitutu. Ati “Buriya Uganda ni yo iri ku gitutu kuko buri wese yizera ko yakomeje”. Umutoza Hey akaba avuga ko baza gukina umukino mwiza kuko bari bube bari imbere y’abakunzi babo.

Ikipe ya Uganda yatsinze umukino ubanza wabereye muri Uganda ibitego 3-0, umutoza w’Amavubi yari yagerageje guhamagara umukinnyi Sugira Ernest wakiniraga Vita Club akaba yaraje muri APR FC ariko ahita avunikira mu myitozo ya mbere. Uyu mutoza akaba yaremeje ko byanganyije morali y’iyi kipe.

Umutoza wa Uganda Cranes, Moses Basena atangaza ko bafite icyizere cyo gukomeza kuko akazi kabanza baragakoze gusa avuga ko bagifite iminota 90 yo gukina ishobora guhindukamo byinshi.

Ati “Abakinnyi banjye bameze neza kandi biteguye kwitwara neza”.
Ibivugwa mbere y’umukino
Ikipe y’u Rwanda irakina idafite Sugira wavunitse, Rucogoza Aimable na Mubumbyi Barnabe bafite amakarita abiri y’umuhondo. Gusa umunyezamu wa mbere Ndayishimiye araba yagarutse. Uganda Cranes nta bwo iza kuba ifite Savio Kabugo wagiye mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo na Muhammad Shaban wagize imvune. Gusa iraba yagaruye Timothy Awany, Simon Sserunkuma na Martin Kizza batakinnye umukino ubanza.

Mu mibare u Rwanda na Uganda bamaze gukina imikino 32, imikino 15 Uganda yarayitsinze, u Rwanda rutsinda 10 naho 7 aya amakipe aranganya. Ikipe y’u Rwanda iheruka gutsinda Uganda muri 2007 muri CECAFA igitego 1-0.

Iyi kipe y’u Rwanda iheruka gutsinda Uganda ibitego birenze 2 muri CECAFA ya 2001, aho yatsinze ibitego 3-2. Mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe, Uganda yatsinze imikino 6 zinganya umukino umwe. Uganda imaze kwitabira CHAN inshuro 3 (2011, 2014 na 2016) naho u Rwanda rwitabiriye inshuro 2 (2011 na 2016).

Abakinnyi bashobora kubanzamo
Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Kayumba Soter, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Bizimama Djihad, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Nshuti Savio na Biramahire Abeddy.

Uganda: Ismail Watenga, Nicholas Wadada, Isaac Muleme, Timothy Awany, Paul Musamali, Deus Bukenya, Bernard Muwanga, Moses Waiswa, Milton Kariisa, Derrick Nsibambi na Muzamiru Mutyaba.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE