2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Itangazamakuru rirasabwa gukangurira abantu umuco wo gusoma

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 07:11:55

 
Share on:
 
Yasuwe:21
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, arakangurira ibitangazamakuru kwibuka ko itangazamakuru rifite uruhare runini rwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu binyuze mu bukangurambaga burimo no gushishikariza abantu umuco wo gusoma.

JPEG - 234 kb
Peacemaker Mbungiramihigo, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Uyu muyobozi avuga ko igihe igihugu gishaka kugera ku iterambere runaka hagomba impinduka muri byinshi birimo no kugira abaturage bahora bihugura mu buryo butandukanye burimo n’umuco wo gusoma ugaragara nk’utitabirwa mu banyarwanda.

Ati “Igihugu gitera imbere nk’u Rwanda kigomba kugira abantu bajijutse, bafite ubumenyi buhagije, kandi ibyo ntituzabivana gusa mu bumenyi twahawe mu mashuri, ahubwo tugomba no kubivana mu bitabo dusoma, mu bushakashatsi bwasohotse.

Ibyo byose bigomba gushingira ku bukangurambaga kandi ni rwo ruhare rw’itangazamakuru, kugira ngo rifashe Abanyarwanda, ribaherekeze muri gahunda zo guhindura imikorere, imitekereze, basoma, bagendana n’ibihe n’aho isi igeze.”
Akomeza avuga ko n’ubwo kugeza ubu uru rwego nta bushakashatsi rurakora ku gipimo Abanyarwanda bitabira umuco wo kwidagadura basoma ibitabo nk’uko bakurikira indi myidagaduro, ariko abantu batarumva neza inyungu ziri mu gusoma ibitabo.

Ati “Usanga Abanyarwanda muri rusange batarahaye umwanya uhagije umuco wo gusoma mu buzima bwabo, ugasanga abantu barimo barumva ibivugirwa kuri radiyo, kuri televiziyo, ariko ugasanga ntibabona umwanya uhagije wo kujya mu masomero y’ibitabo ngo basome; n’abize ndetse b’impuguke ugasanga nabo ubwabo nta bwo babona umwanya wo gusoma ngo bahore bihugura.”

Zimwe mu mbogamizi zikunze kugarukwaho mu bizitira umuco wo gusoma zirimo ururimi bimwe mu bitabo biba byanditsemo bisaba ko bisomwa gusa n’abize izindi ndimi zirenze ururimi kavukire rw’Abanyarwanda, ikinyarwanda, amasomero y’ibitabo ategereye abaturage hafi yabo, n’ubushobozi bwo kugura no gutira ibitabo byo gusomera mu ngo.

Mu rwego rwo gutangiza abakiri bato umuco wo gusoma, umuryango wita ku bana, Save the Children, watangije gahunda yo gufasha abana bato n’ababyeyi babo gusoma ibitabo byanditswe n’abanyarwanda bitoza umwana gukuza ubwenge no gutegura amasomo igihe bataratangira ishuri.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE