2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Icyo Museveni na Kenyatta bavuze ku irahira rya Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 06:23:00

 
Share on:
 
Yasuwe:560
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, ndetse n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta, babinyujije ku mbuga zabo za Twitter bavuze byinshi ku Rwanda.

JPEG - 319.3 kb
Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, ubwo yasuhuzaga Abanyarwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame

Perezida Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, kandi ko amushimira kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Akaba yaranavuze ko ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubutumire yamuhaye ngo azitabire ibi birori.

Museveni kandi yashimye Abanyarwanda, ati “Ikindi kandi ndashimira Abanyarwanda ukuntu bagize uruhare rugaragara mu bikorwa by’amatora ndetse n’umwanzuro w’ibyavuye mu matora kandi bikaba mu mahoro. U Rwanda rumaze imyaka irenga 20 rwiyubakamo igihugu gitekanye, rwazamutse cyane mu bukungu n’iterambere”.

Perezida Museveni kandi yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rugira uruhare rudasanzwe mu bikorwa by’akarere, ku mugabane ndetse no ku rwego rw’isi, aho rushimirwa ibikorwa byiza rukora mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Museveni akaba yaravuze ko ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda, byishimira ubufatanye ndetse no kuba bisangiye amateka, akavuga ko muri manda nshya itangiye ya Perezida Paul Kagame yizeye ko ubwo bufatanye buzakomeza kugira imbaraga birenzeho.

Naho Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya uherutse kongera gutsinda amatora, abinyujije na we ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, kandi bigaragaza ibyo Kenya n’u Rwanda bihuriyeho.

Ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda, rwari rugamije kongera imbaraga ku biduhuza bikomeye ndetse n’ubufatanye budasanzwe hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu iterambere ry’ibikorwa remezo, by’umwihariko mu mishinga y’umuhora wa ruguru.”

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE