2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

CHAN 2018: Uganda yageze i Kigali ije gukina n’Amavubi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 09:58:53

 
Share on:
 
Yasuwe:44
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ejo tariki 19-08-2017
Amavubi-Uganda (Nyamirambo-15h30)
Ikipe ya Uganda ejo hashize tariki 17 Kanama 2017 ni bwo yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” mu mukino wa nyuma wo gushaka itike ya CHAN 2018.

JPEG - 252.4 kb
Ubwo abakinnyi ba Uganda Cranes bishimira intsinzi ku mukino ubanza wabereye i Kampala muri Uganda

Uyu mukino uzaba ejo tariki 19 Kanama 2017 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice (15h30). Umukino ubanza wabereye muri Uganda, ikipe ya Uganda Cranes yatsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino aya makipe akaba yarakomeje imyiteguro, gusa ku ruhande rw’Amavubi ntabwo byagenze neza kuko umutoza Antoine Hey yari yahamagaye rutahizamu Sugira wakinira Vita Club ariko ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC, mu myitozo ya mbere ahita agira imvune izatuma amara amezi hafi 5 hanze y’ikibuga.

Ikipe ya Uganda mbere yo kuza mu Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya KCCA iyitsinda ibitego 3-0 bya Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza. Uyu munsi tariki 18 Kanama 2017, Uganda irakorera imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino.

Abakinnyi ba Uganda n’ababaherekeje
Aba ni Ismael Watenga, Benjamin Ochan, Nico Wakiro Wadada, Deus Bukenya, Isaac Muleme, Martin Kizza, Bernard Muwanga, Timothy Awany, Paul Musamali, Muzamir Mutyaba, Shafic Kagimu, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Milton Karisa, Simon Serukuma, Moses Waiswa, Erisa Ssekisambu na Derrick Nsibambi.

Ababaherekeje harimo abatoza, Moses Basena na Fred Kajoba, abaganga ni Dr Ronald Kisolo na Ivan Sewanyana, Joseph Kasana ni we ushinzwe ibikorwa by’ikipe, Stephen Mayamba ashinzwe itangazamakuru naho Chris Kalibala akaba ari we uyoboye urugendo. Iyi kipe kandi yoherejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda “FUFA”, Dr Magogo Moises. Uganda Cranes n’abayiherekeje bacumbitse muri Galaxy Hotel mu Kiyovu.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE