2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Manou Gallo yahaye inama abahanzi nyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 09:50:44

 
Share on:
 
Yasuwe:46
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanzikazi ukomeye ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko akaba aba mu Bubiligi ubwo ku ya 17 Kanama 2017 habaga ikiganiro n’itangazamakuru ku bijyanye n’iserukiramuco rya Kigali Up yaje kwitabira, yavuze ko abahanzi nyarwanda bagomba gukora cyane kugira ngo umuziki wabo ugere kure.

JPEG - 366.3 kb
Manou Gallo watangiye ubuhanzi afite imyaka 8

Manou yashimangiye ko kugira ngo umuziki w’u Rwanda utere imbere abahanzi nyarwanda bagomba guharanira gukora ibihangano by’umwimerere kandi byiza ku buryo abantu bazarushaho kubikunda bakajya banatumirwa mu bindi bihugu.
Yagize ati “Kugira ngo babigereho bagomba gukora cyane kuko umuziki usaba ingufu nyinshi kandi ntibagomba kwigira Abanyamerika mu miririmbire bagomba kuba bo”.

Ibi ntabwo ari we muhanzi ukomeye ubisabye abahanzi nyarwanda kuko bimaze kugaragara ko abahanzi bo hanze batumirwa bakishyurwa amafaranga menshi ariko bikaba ari gake cyane abahanzi nyarwanda batumirwa mu bihugu byo hanze.

Uyu muhanzikazi avuga ko yatangiye umuziki afite imyaka 8. Kugira ngo abe umuhanzikazi ukomeye yavuze ko yanyuze mu matsinda ya muzika atandukanye.
Yavuze na none ko yakoranye indirimbo n’abahanzi banyuranye barimo Manud Bango wo muri Cameroon ngo kandi ubu arimo gukora Alubumu ye ya kane.

Iserukiramuco rya Kigali Up yaje kuririmbamo rizaba ririmo abandi bahanzi nka Alpha Blondy na we wo muri Côte d’Ivoire, Angelique Kidjo wo muri Benin, Patoranking wo muri Nigeria, Ismaël Lô wo muri Senegal, Riderman, King James, Phionah Mbabazi, Mani Martin, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Gakondo Group, Young Grace n’abandi.

Iri serukiramuco rizatangira ku ya 19 rizasozwe ku ya 20 Kanama 2017 rikazaba ribera ahazwi nko muri IPRC ku Kicukiro.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE