2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyagatare:Hatangijwe gahunda y’imenyerezamwuga mu buhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 09:32:47

 
Share on:
 
Yasuwe:28
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yatangije gahunda y’imenyerezamwuga mu buhinzi, asaba abahawe ayo mahirwe gukora cyane, bagafatanya n’amakoperative bazakoreramo mu kuzamura umusaruro.

JPEG - 366.5 kb
Iyi gahunda y’imenyerezamwuga mu buhinzi yitezweho kongera umusaruro

Iki gikorwa cy’imenyerezamwuga ku bize ubuhinzi muri za kaminuza n’andi mashuri y’ubuhinzi, cyatangirijwe mu gishanga cy’Umuvumba hatangwa abagorome 16 bazafasha koperative y’abahinzi b’umuceri ahitwa Muvumba ya 8.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko ibi bizatanga inyungu yaba ku bahawe kwimenyereza umwuga, ndetse no ku bahinzi bagiye gufashwa kunoza ubuhinzi bwabo.

Yagize ati “Iyi gahunda ya Leta yo kongerera ubushobozi abize ubumenyingiro ifasha abarangije amashuri guhuza neza ibyo bize n’ibikorwa nyabyo. Ni inyungu kuri bo kuko bazaba bagira ubunararibonye ni n’inyungu ku makoperative bagiye gukorana, kuko bagiye kuyafasha kumenya uko hakorwa ubuhinzi bugezweho”.
Yakomeje agira ati “Minisiteri y’ubuhinzi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abize ubumenyingiro tuzafasha mu kubabonera ibyangombwa n’ubundi buryo bubafasha kubaho batunganya akazi kabo neza. Turabasaba ubufatanye n’abo mugiye gukorana buri wese akora ibyo ashinzwe, mufatanye mwongere umusaruro muve kuri Toni 4 mugere byibuze kuri 7 kuri hegitari.”

Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga Mujyarugamba John, yatangaje ko bari bafite ikibazo cy’abagoronome bake, aho batashoboraga guha serivise abahinzi babo bose.

Yagize ati “Turashimira inzego zagize uruhare mu kutubonera abagiye kudutera ingabo mu bitugu. Ibyo dukora barabyize, inama zabo zizadufasha ku kugera ku cyerekezo cyacu cy’iterambere mu muhinzi.”

Dushime Jean de Dieu wize ubuhinzi mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, avuga ko kwimenyereza umwuga kuri bo ari ingirakamaro.Ati “Natwe tuzaba twunguka kuko aba bahinzi nubwo tubarusha ubumenyi twakuye mu mashuri, nabo hari ubunararibonye tuzabakuraho.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi no guteza imbere umurimo mu bijyanye n’ubumenyingiro, yasabye abagiye kwimenyereza umwuga gukorana umuhate, bakagaragaza ko bashoboye. Ibi ngo byazanabongerera andi bahirwe mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Ubu mwe muri nk’abageni. Niba mukeneye kurambagizwa ku isoko ry’umurimo, muhere aha mukore neza. Ababakeneye bazabaha akazi bitewe n’uko mwitwara n’ubushobozi mwagaragaje. Twagiye dufata abana bavuka hafi y’aho bazakorera kugira ngo mufatanye n’ababyeyi banyu, abaturanyi ndetse n’abayobozi mu guteza imbere ibikorerwa aho mutuye.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba ko n’abandi bize ibijyanye n’ubumenyingiro bakwegera iki kigo bakiyandikisha kugira ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye bajye bashakirwa aho bakwimenyerereza gukora ibyo bize.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE