2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera: Abasaga 70 bahawe ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 08:50:13

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasore n’inkumi 72 bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, basoje amasomo yo kwiga imyuga y’ubudozi no gukora amagare, bashyikirijwe ibikoresho birimo imashini zidoda 16 n’ibyuma bikora amagare, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 700.

JPEG - 307.3 kb
Abahawe imashini zidoda n’ibindi bikoresho biteguye kubibyaza umusaruro

Ibi bikoresho babihawe nyuma y’amasomo bahawe mu gihe cy’amezi 6, bigishwa ku nkunga y’umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere uburezi, ubuzima n’ubukungu witwa ‘Education Health and Economy Organization’ (EHE).

Kuwa 16 Kanama 2017, ni bwo 72 basoje amasomo bashyikirijwe impamyabumenyi, ndetse n’abagize imiryango baturukamo, igizwe n’abantu bagera kuri 400 bishyurirwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 200 y’ubwisungane mu kwivuza.

Abasoje kwiga imyuga yaba abize ubudozi no gukora amagare baganiriye n’Imvaho Nshya, bahuriza ku kuba bigiye kubafasha kwiteza imbere, bakava mu bukene, no kuzaharanira kwigisha bagenzi babo.

Mukeshimana Véstine, umubyeyi w’abana 3, utuye mu kirwa cya Sharita, mu murenge wa Rweru, yize kudoda ndetse ahabwa imashini. Avuga ko agiye kujya adoda imyenda y’abatuye ku kirwa bagorwaga no kwambuka amazi bajya kudodesha no kugura imyenda ku isoko rya Batima.

Ati “Abambukaga bagiye kudodesha hakurya, ubu ngiye kujya mbadodera. Ubundi iyo umwenda wacikaga abatuye ku kirwa bakoreshaga urushinge, bakadoda n’intoki, ariko ubu biroroshye.Nizeye kuzadoda, nkanabigira umwuga uzanteza imbere, kandi n’abandi bakeneye kwiga tuzabigisha.”

Uwamariya Rose wo mu kagari ka Nkanga ufite umuryango w’abantu 7 batari barigeze bishyura ubwisungane mu kwivuza, na we yashimishijwe no kuyishyurirwa.
Ati “Ndi umudamu uba mu muryango w’abantu 7, nta Mituweli nagiraga ariko uyu muryango waduteye inkunga ukanyigishiriza umwana ubudozi, kuba wemenye kutwishyurira twese mituweli biranshimishije cyane. Nta bwo nari narigeze ntanga Mituweli, kuva yatangira mu Rwanda, kubera ibibazo by’ubukene.”

Mohamed Amin, Umuyobozi wungirije w’Umuryango EHE, yasabye abasoje kwiga imyuga kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe, anavuga ko icyo uyu muryango ushyira imbere ari ukubakira ubushobozi abaturage, bakava mu bukene; iyi ikaba imwe mu mpamvu nyamukuru abahugurwa n’uyu muryango bose, bahabwa nibura ibikoresho by’ibanze byo gutangiriraho bakora.

Ati “Icyo umuryango EHE ushyira imbere ni ukubaka ubushobozi bw’abanyarwanda. Hari uburyo twashyizeho tubona ari bwiza bwo gusanga abantu aho bari bakatubwira imyuga bashaka kwiga, kandi hagashyirwaho aho bayigira hafi y’iwabo.
Si ukwigisha gusa kandi ahubwo abo twigishije iyo basoje tubaha n’ibikoresho bibafasha gushyira mu ngiro ibyo bize, kugira ngo babashe kwibeshaho, no gutera imbere.”

Ruzindaza Eric, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba abagera kuri 72 barigishijwe imyuga, bizeye ko bigiye kuzamura ubukungu
Ati “Ubukungu bujyana n’ihangwa ry’imirimo, na ryo rikajyana n’ubumenyi. Kuba abantu bangana kuriya barize imyuga rero, ni urufunguzo baba babonye rwo kwinjira mu guhanga imirimo, ni izindi mbaraga ubukungu bwacu bwungutse, kandi bazatanga imirimo no ku bandi benshi nk’uko biri mu ntego n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”

Aba 72 basoje kwiga ubudozi no gukora amagare, bibumbiye mu matsinda ane bazakoreramo, kandi ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butangaza ko bwiteguye gukomeza kubaba hafi, no kubakorera ubuvugizi bakabona ibikoresho bihagije.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE