2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera:Abatuye mu birwa byo mu kiyaga cya Burera barishimira ko begerejwe ubuvuzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 08:45:34

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu Birwa byo mu kiyaga cya Burera barishimira ko bubakiwe ikigo nderabuzima giciriritse (Poste de Santé) ubu bakaba bahabwa ubuvuzi hafi yabo.
Aba baturage babwiye Imvaho Nshya ko bamaze imyaka myinshi nta vuriro bagira, ababyeyi bajya ku nda bakabambutsa amazi babajyana hakurya muri Kinoni.

JPEG - 414.4 kb
Abagabo bo mu birwa bya I bemeza ko baruhutse umujishi(Foto Ngaboyabahizi P)

Nziyumvira Zacharie utuye mu Birwa I akaba umusaza w’imyaka 72, yagize ati “Twamaze imyaka myinshi dutakariza ababyeyi muri iki kiyaga cya Burera tujya kwa muganga mu Kinoni, ubwato bukarohama kandi na bwo bw’ibiti by’imivumu, hakaba ubwo umugore abyariye mu kiyaga imbeho ikica uwo abyaye, nta bwisungane twagiraga. Ubu dufite ikigo nderabuzima hano ntitukijya kurara mu nzira ngo turi mu mujishi, kuko kwambuka byasabaga ubwato butwara umurwayi, ubundi bugakurikiraho buhetse abagabo n’ingobyi baraza guhekamo.

Haba ubwo ingobyi iguyemo bakabura icyo bashyiramo umurwayi bageze hakurya ariko kuri ubu Kagame yaduhaye n’ubwato bwa moteri bwaje kunganira iri vuriro. Kagame yagabanyije imfu zo mu mazi za hato na hato”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, na we ashimangira ko koko abaturage bo mu birwa byo mu kiyaga cya Burera bari babayeho mu buzima bubi, ariko ngo Paul Kagame yabakuye mu rupfu.

Yagize ati “Ubu nta muturage wo muri biriya birwa ukirembera mu rugo kubera kubura uburyo, ahabwa serivise z’ubuvuzi kuko bafite poste de santé, n’umuforomo uhoraho, abana n’ababyeyi ni ho bafatira urukingo, ikindi kandi bafite imbangukiragutabara yo mu mazi ari bwo bwato Nyakubahwa Paul Kagame yabahaye.

Ahubwo nabasaba kutarembera mu ngo, gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, no gukomeza kurinda ririya vuriro, ndetse bagafata neza na buriya bwato, kugira ngo butangirika kandi bagakomeza kubungabunga umutekano wo mazi birinda kunyuzamo ibiyobyabwenge, kuko hari abitwaza ko basa n’abatuye mu kindi gihugu ubundi bagakora ibyo bishakiye”.

Ibirwa bya I byo mu kiyaga cya Burera bituwe n’abaturage basaga 400. Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere nabo bazubakirwa umudugudu w’ikitegererezo bakava mu kirwa, bagatuzwa hakurya y’ikiyaga.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE