2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Imirimo yo gukura mu bishanga ibikorwa bitahagenewe yaratangiye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 07:49:19

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko imirimo yo gukura mu bishanga ibikorwa bitahagenewe yatangiye, ni nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yasabye abantu bose bakoresha ibishanga icyo bitagenewe kwikosora bagakoresha ubutaka bw’ibishanga icyo bwagenewe. Hari ku muganda rusange ngaruka kwezi wabaye ku wa 24 Kamena 2017.

JPEG - 269.8 kb
Rwomushana Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali (Foto; Niyonsenga S)

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya kuri iyi ngingo, Rwomushana Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko gahunda yo gukura mu bishanga ibikorwa bitahagenewe ubu yatangiye aho ngo bahereye ku kubarura ibi bikorwa harebwa ibyo ba nyirabyo bagomba guhabwa ingurane.

Rwomushana yagize ati “Ibijyanye no kwimura ibikorwa bikorerwa mu bishanga ngo bijyanwe aho bigomba kuba biri byaratangiye, byatangiranye no kubanza kubarura muri buri karere ngo tumenye umubare w’ibyo bikorwa, muri iryo barura turimo kureba ibikorwa bigomba guhita byimuka ndetse n’ibindi bigaragara ko bizimuka ari uko ba nyirabyo babanje guhabwa ingurane, kuko hari ibikorwa bigomba kwishyurwa ariko hari n’ibindi bigomba kuva mu bishanga ba nyirabyo batishyuwe.
Ibikorwa bigomba kuva mu bishanga ba nyirabyo badahawe ingurane ni ibigaragara ko ba nyirabyo babishyizemo badafite icyemezo cy’umujyi ndetse n’ibidafite icyo bitwaye mu gihe byaba bikuwe muri ayo manegeka y’ibishanga.

Ati “Dufashe nk’urugero ubu umuntu ufite inzu mu gishaka akaba yarayubatse mu buryo bwemewe n’amategeko nta bwo twapfa kumukuramo tutamuhaye ingurane ariko nk’umuntu wororera mu bishanga we akaba ahafite inka cyangwa nk’umuntu ahabumbira amatafari birumvikana ko agomba guhita abikuramo, bene abo badategereje ingurane bo twamaze no kubandikira tubasaba kubikuramo kandi batangiye kubyubahiriza”

Gukura mu bishanga ibikorwa bitahagenewe si ukwaka abantu uwo murima, nk’uko byasobanuwe na Rwomushana, ngo ikigenderewe ni uko mu bishanga hakorerwa ibyahagenewe, bivuze ko abahakuye ibi bikorwa bemerewe kuhakorera ubuhinzi n’ibindi bihagenewe ariko binajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Muri rusange ngo icyagaragaye ni uko ibikorwa byinshi biri mu bishanga bizakenera ko ba nyirabyo babanza guhabwa ingurane ngo babone kubikuramo, Rwomushana ati “Abantu benshi byagaragaye ko bafite ibyangombwa byemewe byo gukorera ibyo bikorwa mu bishanga ndetse bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bibanditseho.”

Akarere ka Gasabo ni ko kagaragaza ibikorwa byinshi bigomba kwimurwa aho kabaruwemo ibigera ku 1 000 muri byo hakaba harimo ibikorwa 400 bigomba guhita bivamo hadategerejwe ingurane.

Akarere ka Kicukiro ko kabaruwemo ibikorwa 300 muri byo ibigera ku 10 gusa ni byo bigomba guhita bivamo, naho muri Nyarugenge ho habaruwe ibikorwa 295 birimo 45 bigomba kwimurwa hadategerejwe ingurane.

Nyuma yo kubarura ibi bikorwa byose ubu Umujyi wa Kigali ugiye gutangira kugena agaciro kugira ngo harebwe amafaranga yose azatangwa mu gihe cyo kwimura ibi bikorwa, ibi byose kandi bikazakorwa hanitabwa ku gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE