2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

The Ben araririmba mu kurahira kwa Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 07:26:13

 
Share on:
 
Yasuwe:216
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku mugoroba wo ku ya 17 Kanama yageze i Kigali avuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho aba atangaza ko yishimiye ubutumire yahawe bwo kuza kuririmba mu birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame biba kuri uyu wa Gatanu ku ya 18 Kanama 2017 mu Mujyi wa Kigali.

JPEG - 305.4 kb
The Ben ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

Aya magambo yayavuze nyuma yo gutangaza ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ku ivuko anemeza ko aza kuririmbira abantu neza bakishima ngo kandi no mu kindi gitaramo azaririmbamo azashimisha abantu.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngarutse mu rugo kandi ndashimira ubutumire nahawe bwatumye ngaruka”.

Ikindi gitaramo The Ben azaririmbamo ni icyiswe Kwita Izina Gala Dinner kizaba ku ya 26 Kanama 2017 muri Kigali Convention Centre.

Igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watsinze amatora yo kuyobora u Rwanda indi myaka 7 kiraba kirimo n’abandi bahanzi banyuranye.

JPEG - 292.5 kb
Aba ni abari bagiye kwakira The Ben
JPEG - 146.8 kb
Imodoka The Ben yatwawemo

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE