2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakozi iyo babaye indakemwa batanga umusaruro-Muganza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 07:14:31

 
Share on:
 
Yasuwe:67
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu kiganiro cyihariye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko abakozi iyo babaye indakemwa bagakora kinyamwuga biba ishingiro ry’umusaruro aho bakora mu nzego zitandukanye.

JPEG - 186.7 kb
Angelina Muganza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta

Angelina Muganza avuga ko mu nshingano za Komisiyo harimo kureba uko abakozi bashakwa n’uko bashyirwa mu myanya, imitangire ya serivisi, ibi bikanajyana no kuba Komisiyo ari yo yakira ubujurire ku rwego rwa nyuma.

Ati “Mu nshingano dufite harimo no gutanga inama ku bibazo abakozi baba batugejejeho, turanakurikirana tukareba niba ibyo bibazo byarakemuwe, ni twe twakira ubujurire ku rwego rwa nyuma.”

Angelina Muganza yishimira uburyo abakozi bashyirwa mu myanya, ati ”Biranshimisha kuko bikorwa hatabayemo icyenewabo n’ikimenyane nkuko byahoze kera mu mateka, ubu umukozi ashyirwa mu mwanya n’ubushobozi bwe, amara igihe kingana n’amezi 6 nyuma agahabwa kontaro ya burundu, iyi yerekana ko koko uwo mukozi ashoboye akazi nyuma y’igihe cy’igeragezwa cy’amezi 6.”

Mu bibazo bahura na byo avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’abakozi bishingiye ku mishahara batahembwe. Ati ”Hari abakozi bashyirwa mu myanya y’abasimbura ntibahembwe ibibagenewe nkuko amategeko abiteganya hakazamo ibirarane mu mishahara yabo.”

Ku bijyanye n’ubujurire bushingiye ku gushaka no gushyira abakozi mu myanya, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yakiriye ubujurire 91 umwaka wa 2015-2016, ubu bujurire bwose bwatanzweho imyanzuro, umubare munini wabwo ni uw’abakandida batashyizwe mu myanya batsindiye.

Ku bijjyanye n’abakozi bajuririye ibyemezo cyangwa ibihano bafatiwe n’abakoresha babo (Abayobozi) komisiyo yakiriye ubujurire 325. Umwaka wa 2016 urangira ubujurire 303 bingana na (93%) butanzweho imyanzuro, 22 bingana na 7% bugikurikiranwa, muri ubu bujurire umubare munini wari ushingiye ku birarane by’imishahara kimwe n’imperekeza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta asaba abakozi guhora iteka baharanira kuba indakemwa barangwa n’indangagaciro. Ati ”Iyo umukozi akora kinyamwuga, agakora neza niba ari mu kazi ko gutanga serivisi akazitanga neza kandi vuba, aho akora hose akahakorana umuhamagaro wo gukunda akazi, ibi bituma umusaruro urushaho kuba mwiza.

Ndasaba kandi n’abakoresha ari bo bayobozi kubahiriza amategeko kugira ngo ishyirwa mu myanya ry’abakozi, imicungire yabo kimwe n’imitangire ya serivisi bigende neza, bityo bibarinde ibibazo bahura na byo kubera ko haba hatabayeho kubahiriza amategeko.”

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yatangiye mu 2008, buri mwaka igeza raporo y’ibyakozwe n’ibiteganyijwe mu mwaka ukurikira ku nteko ishinga amategeko (imitwe yombi), raporo yayo ku nshuro ya 10 izayigeza ku Nteko ishinga amategeko ku wa 30 Nzeri 2017.

Iyi Komisiyo kandi ifite uruhare ndetse inakomeje kwerekana ko ishyirwaho ryayo riri mu neza y’abakozi n’abakoresha babo hagamijwe ko u Rwanda rukomeza kuba igihugu kiyobowe neza mu nzego zose, kuko iyo abakozi bashyizwe mu myanya, bagacungwa neza na bo bagatanga serivisi uko bikwiye biba ishingiro ry’iterambere ry’igihugu muri rusange.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE