2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Polisi yasubije Chandra Charles amafaranga asaga miliyoni 13 yari yibwe n’ umukozi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 07:05:55

 
Share on:
 
Yasuwe:26
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe kitageze ku mu masaha 24 agize umunsi, polisi y’u Rwanda yari imaze kugarurira Chandra Charles, umushoramari ucuruza amatike y’indege, amafaranga y’u Rwanda 13 n’ibihumbi 600 yari yibwe n’umukozi we ushinzwe gushaka amasoko.
Ku wa 16 Kanama 2017 mu masaha y’umugoroba ni bwo Twahirwa Livingston, umukozi wari ushinzwe gushaka amasoko muri kampani ya ‘Waheguru Travels’ yahawe sheki yo kujya kubikuza amafaranga y’u Rwanda 13 600 000, nk’uko bitangazwa na Chandra nyiri aya mafaranga yari yibwe, ngo uyu mukozi yari umuntu yizeraga mu gihe kirenga umwaka bamaze bakorana.

JPEG - 317.8 kb
ACP Rutikanga Rogers asubiza Chandra Charles amafaranga ye miliyoni 13 n’ibihumbi 600 (Foto; Niyonsenga S)

Chandra yagize ati “Yari umukozi nizera, ejo namutumye kuri banki kubikuza aya mafaranga ariko ntiyagaruka, nakomezaga muhamagara akambwira ngo araje, araje, njyeze aho mbona ko haciye akanya kanini nkurikije igihe banki yambwiriye ko yamuhaye amafaranga mpita njya kuri Polisi ya Nyarugenge.”

Akomeza agira ati “Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bw’imbaraga zidasanzwe bakoresheje bakaba bangaruriye amafaranga yanjye, ncyumva ko amafaranga yanjye yibwe numvise mbabaye cyane kuko bwari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bimbayeho.”

Twahirwa Livingston wafatiwe mu karere ka Kayonza ahari umuryango we, yemera ko aya mafaranga yari agamije kuyiba, gusa ngo byamujemo mu gihe gito ku buryo nta mwanya munini wo kubitekerezaho yafashe. Uyu musore w’imyaka 27 kuri ubu usabira imbabazi iki cyaha, avuga ko yari yafashe umugambi wo kubanza agafata igihe yibereye kwa nyina wabo nyuma akazabona gutekereza icyo ayakoresha.

Mu butumwa bwa ACP Rutikanga Rogers, Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali, yibukije abantu bose bafite umugambi wo kwiba ko Polisi y’u Rwanda itazabihanganira nyuma y’ingamba zitandukanye zafashwe kuri iki cyaha gihesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda.

ACP Rutikanga yanasabye abafite amafaranga n’ibindi bishobora kwibwa kugira amakenga mbere yo kugira uwo bizera cyane, ati “Abibwa na bo tubagenera ubutumwa bwo kumenya kwirindira ibyabo, gufata miliyoni nk’izi bari bibye ukaziha umuntu ukamubwira ngo genda gusa utazi n’aho akomoka nta bwo ari byo. Abibwa bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho igituma bigora umujura ushaka kubiba”.

Twahirwa Livingston agiye gukorerwa dosiye y’ibyo aregwa hanyuma ashyikirizwe ubushinjacyaha mu nkiko, ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE