2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inzego zahagurukiye guhashya ikibazo cy’abana bahohoterwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 06:39:33

 
Share on:
 
Yasuwe:159
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itandukanye bugaragaza ko hakiri ikibazo cy’abana b’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato. Ni muri urwo rwego inzego zitandukanye zahagurukiye rimwe mu guhashya icyo kibazo.

JPEG - 258.6 kb
Umunyambanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, Kanyamanza Uwera Claudine (iburyo) na Sekanyange Jean Leonard umuvugizi wa Sosiyete sivili (Foto James R)

Komisiyo y’igihugu y’abana ejo hashize tariki 17 Kanama 2017 yagiranye ikiganiro n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano abana hagamijwe kureba aho zigeze zishyira mu bikorwa ingamba zafashe mu guhangana n’icyo kibazo.

Sekanyange Jean Léonard, umuvugizi wa Sosiyete sivili akaba anakuriye Umuryango CLADHO wanakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo, avuga ko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize bafatanyije na Polisi y’igihugu n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bana (NCC) hafashwe imyanzuro igamije gukumira ikibazo cy’abana baterwa inda ndetse n’ababigizemo uruhare bagahanwa.

Nyuma y’uko inzego zitandukanye zinjiriye muri iki kibazo, hagiye haba impinduka. Sekanyange avuga ko ababigizemo uruhare bamwe bafashwe barafungwa ndetse bamwe muri bo inkiko zarabakatiye.

Yakomeje agira ati “Inzego za Polisi zarabihagurukiye, iz’ibanze ubu umuyobozi w’umudugudu iyo yamenye ko hari umwana wahohotewe yihutira gutanga amakuru kugira ngo na we bitamugarukaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana Kanyamanza Uwera Claudine, yavuze ko bari kwiga uburyo iki kibazo cyakwigwaho kigakemuka burundu.

Yasabye ababyeyi, abantu bakuru muri rusange kuganira n’abana kandi bakemanya ko umwana ari uwo kurindwa.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ifatanya n’izindi nzego mu kwigisha abana b’abangavu, ko iyo umwana w’umukobwa yatwaye inda ari we bigiraho ingaruka kuko ishuri arihagarika. Gusa umwana wahuye n’iki kibazo na we arafashwa.

Ati “Dufasha umwana w’umukobwa wahuye n’iki kibazo kumva ko akwiriye gukomeza ubuzima, yabyaye umuryango ushobora kumufasha agasubira ku ishuri.”
Avuga ko ubufasha umwana wahuye n’iki kibazo ahabwa, budakwiye gutuma na we akomeza akajya mu buzima bugira ingaruka. Uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, SP Belline Mukamana, yabwiye abitabiriye iyo nama ko gutwita kw’abangavu ari ingaruka z’ibyaha biba byabaye, birimo gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yavuze ko Polisi idakurikirana ibi byaha mu gihe umwana yatwise gusa, ni yo atatwise icyo cyaha kikamenyekana kirakurikiranwa. Polisi yagaragaje uko imibare ihagaze muri Nyakanga ku bijyanye n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya umwana, ko hakozwe amadosiye 198.

Ati “Muri ayo madosiye yakozwe, ayo gufata ku ngufu yari 22, ayo gusambanya umwana ni 176. Abana basambanywa ku ngufu abenshi bari hagati y’imyaka ya 15 na 18.”

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE