2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kurahira: Kagame arashyikirizwa ibirango by’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 06:28:06

 
Share on:
 
Yasuwe:265
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo gutorwa n’Abanyarwanda ku bwiganze bw’amajwi 98.79% ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, uyu munsi ku wa 18 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi, akaba aza guhabwa ibirango by’igihugu nk’uko bitangazwa na Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

JPEG - 290.8 kb
Uwizeyimana Evode,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, Uwizeyimana Evode yavuze ko indahiro Umukuru w’Igihugu akora ari igihango aba agiranye n’igihugu n’Abanyarwanda. Irahira rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe mu ngingo ya 102 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 aho muri iyo ngingo rivuga ko mbere yo gutangira imirimo ye, Perezida wa Repubulika arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akarahira indahiro iteganyijwe muri iyo ngingo.

Uwizeyimana avuga ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashyikiriza Perezida wa Repubulika ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga kuko aba arahiye kuzaryubahiriza nk’itegeko risumba ayandi, akamuha ibendera ry’igihugu ndetse n’ikirango, akaba ari ibirango bya Repubulika y’u Rwanda.

Avuga ko hari n’ibindi abayobozi b’ingabo bamuha bijyanye n’ingabo n’inkota, bisobanuye ko bamuha ubushobozi n’ibikoresho byo kurinda ubusugire bw’igihugu kuko ari ibikoresho byo kwivuna umwanzi kandi aba arahiriye kuzarinda umutekano w’Abanyarwanda nk’uko binateganyijwe mu Itegeko Nshinga, ni we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Uwizeyimana Evode avuga ko hari itegeko rijyanye n’uburyo ibirango biranga igihugu bibikwa mu buryo busanzwe bikaba bigenewe kubikwa na Minisitiri w’Ubutabera kuko biba bifite icyo bisobanuye n’icyubahiro bikwiye kuba bihabwa, kandi bikaba ari igihango Umukuru w’Igihugu aba agiranye n’Abanyarwanda bamutoye, akarahirira kuzarinda Itegeko Nshinga n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Itegeko rivuga ko kuva Umukuru w’Igihugu atowe ibyavuye mu matora byemejwe ku buryo bwa burundu, aba afite iminsi 30 ntarengwa yo kugira ngo arahire nk’uko Itegeko Nshinga rivuga ko mbere y’uko atangira imirimo ye agomba kubanza akarahira.

Uwizeyimana Evode avuga ko indahiro ari igihango Umukuru w’Igihugu ahana n’Abanyarwanda kandi ikaba igihango agirira igihugu, akaba ari yo mpamvu arahirira mu ruhame ku mugaragaro, bikaba biri bukorerwe kuri Sitade Amahoro imbere y’Abanyarwanda bifuza gukurikira uwo muhango.

Uwizeyimana atangaza ko iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira igikurikiraho ari uko Guverinoma yari iriho iba isheshwe kuko iba yarashyizweho muri manda ibanza, akaba ari yo mpamvu ahita ashyiraho indi.

Asobanura ko ibintu bijyanye n’ibikorwa bya Minisiteri ubu biba bikorwa n’abanyamabanga bahoraho kugeza igihe hagiriyeho Guverinoma nshya. Akomeza avuga ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika arahiye aba afite iminsi itarenze 15 kugira ngo ashyireho Minisitiri w’Intebe, bikaba biri mu ngingo ya 115 y’Itegeko Nshinga.

Minisitiri w’Intebe na we iyo amaze kujyaho yanarahiye, Perezida wa Repubulika na bwo ashyiraho abandi bagize Guverinoma amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Kimwe n’uko ashobora kurahirira rimwe n’abandi ba Minisitiri ariko mu bihe bitandukanye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE