2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Expo ya 20 ni yo ibanziriza iya nyuma izabera i Gikondo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-17 08:47:34

 
Share on:
 
Yasuwe:328
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hasigaye iminsi mike ngo imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 (Expo 20) ribera mu Rwanda ritangire, iri murikagurisha rizaba rifite umwihariko ushingiye ku isabukuru y’imyaka 20 rimaze ritangiye, rikaba ari na ryo ribanziriza irya nyuma rigiye kubera i Gikondo ku wa 22 Kanama.

Chairman w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko imurikagurisha rya 20 rizatangira ku wa 22 Kanama rigasoza ku wa 6 Nzeri 2017 biteganyijwe ko ari ryo ribanziriza irya nyuma rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Dufite umushinga wo kubaka i Gahanga inyubako igezweho, uzatwara miliyoni 30 z’amadolari ku ikubitiro, urangire wose utwaye miliyoni 50 z’amadolari. Biteganyijwe ko hagati y’amezi 12 na 24 uyu mushinga waba warangiye.”

Gasamagera avuga ko uwo mushinga nurangira bizatuma abikorera babona ahantu heza habereye ubucuruzi, ati “Uretse inyubako y’urugaga hazaba harimo n’inyubako ya hoteli igezweho y’inyenyeri 4 n’ibindi byorohereza ubucuruzi.”

Avuga ko iri murikagurisha rigiye kuba rizaba ryihariye bitewe n’uruhuhirane rwaryo n’isabukuru y’imyaka 20 rimaze ritangiye kubera mu Rwanda.

Ati “Imurikagurisha ryatangiye mu 1997 i Nyamirambo kuri Saint André nyuma riza i Gikondo aho ribera kugeza ubu. Ni urugendo, umwihariko waryo ushingiye kuri urwo rugendo rw’imyaka 20 tuzerekana aho tuva, aho tugeze n’aho tugana.”

JPEG - 239.3 kb
Benjamin Gasamagera, Chairman w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda

Gasamagera yemeza ko imurikagurisha ari indorerwamo y’ubucuruzi mu gihugu. Ati “Imurikagurisha ni indorerwamo y’ubucuruzi mu gihugu, ni ho bose baza kurebera ibicuruzwa, tuzerekana uburyo iri murikagurisha ari ingirakamaro haba mu bucuruzi, imikorere, kimwe no guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) bifite ubwiza buri ku rwego rubishoboza guhangana ku masoko y’imbere n’ayo hanze.”

Avuga ko nk’abikorera bafite imihigo yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, bigakoranwa ubwinshi n’ubwiza butuma bikomeza guhangana ku masoko n’ibindi by’ahandi, ati “Byaragaragaye ko hari aho tugeze muri uru rugendo.”

Gasamagera asaba abikorera kurushaho guhanga imirimo mishya, ati “Hari urubyiruko rukeneye akazi, iyo mirimo nta handi yava uretse mu bikorera, ndabasaba kurushaho guhanga imirimo mishya haba muri serivisi z’ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ahandi.”

Imurikagurisha riha benshi akazi mbere yo gutangira n’igihe rikorwa

Uwayezu Gilbert atuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, avuga ko akunda kubona akazi mu gihe cyo gutegura imurikagurisha, bitewe n’uko haba hubakwa aho rigomba kubera.

Agira ati “Ndi umunyeshuri muri Kaminuza ya IPRC mu mwaka wa 2, hano mpaza nje kuhashaka akazi. Niteguye kuhakura atari munsi y’ibihumbi 150 azamfasha mu byo nkeneye mu masomo yanjye, ndasaba n’urundi rubyiruko kutagira akazi runena, nkanjye ndiga ariko n’ubuyede hari ubwo mbukora ntitaye ko n’amashanyarazi nzi kuyashyira mu nyubako, icyo mba ndeba ni ikiri buve muri ako kazi sinita kuko kaba gasa.”

JPEG - 284.9 kb
Imirimo yo kubaka ahazabera imurikagurisha rya 20 i Gikondo igeze kure(Photo James R.)

Nyirankundimana Odette, atuye mu mudugudu wa Akamabuye mu kagali ka Karambo mu murenge wa Gatenga, na we avuga ko ahungukira amafaranga.

Ati “Iri murikagurisha iyo rije ndanezerwa, nkuramo amafaranga yo guhahira abana banjye bane, ku munsi mpembwa amafaranga y’u Rwanda 3000, byose byavuyemo nishyuye inzu nanahashye ndateganya gukuramo ibihumbi 50.” Akaba asaba abandi bagore gutinyuka umurimo bagakora.

Iyo imurikagurisha ritangiye, na bwo riha benshi akazi cyane cyane urubyiruko, haba mu kugurisha amatike yo kwinjiramo, ndetse n’ababa bakorera abamurika bakanagurisha abaryitabiriye.

Iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 20 biteganyijwe ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri rizamara rizaganwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 250 na 300.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE