2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Bushinwa bwahagaritse ibicuruzwa bituruka muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-17 07:32:28

 
Share on:
 
Yasuwe:455
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Igihugu cy’u Bushinwa cyahagaritse kwinjiza ibicuruzwa bikomoka muri Koreya ya Ruguru mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano bya Loni byafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yasohoye ibwiriza rikumira nyiramugengeri, ubutare, amafi n’ibindi biribwa byo mu nyanja bikomoka muri Koreya ya Ruguru.

Ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni byizeye ko gufatira ibihano Koreya ya Ruguru bizatuma Kim Jong-Un acika intege akazibukira gahunda yo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

JPEG - 65.5 kb
Ibihano bya Loni byitezweho kugabanya amarere ya Kim Jong Un

Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko yemeza ko ibisasu bya Koreya ya Ruguru bibangamiye cyane umutekano wayo n’uw’inshuti zayo muri Aziya y’Uburasirazuba.

Mu mezi make ashize, Koreya ya Ruguru yakomeje kugerageza ibisasu, biteza impungenge ko ishobora gukora igisasu kizagera ku butaka bwa USA.

USA ishinja u Bushinwa gukingira ikibaba Koreya ya Ruguru, igakomeza gukorana nayo ubucuruzi kandi bihabanye n’ibihano byashyizwe na Loni.

Ibihano byafatiwe Leta ya Kim Jong Un nibitagira icyo bitanga, akanama k’umutekano ka Loni kazafata izindi ngamba zikarishye, zirimo kuyifungira ibikomoka kuri peteroli byinjira n’ibisohoka no gucyura Abanyakoreya bakorera mu mahanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE