2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Batewe impungenge n’igiciro cy’ibijumba cyazamutse

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-16 13:10:58

 
Share on:
 
Yasuwe:247
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke, cyane cyane abari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 cy’ubudehe, batewe impungenge n’igiciro cy’ibijumba cyazamutse ku buryo bukabije, ku buryo magingo aya kukigondera bitaborohera.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga abari baremye isoko rya Tyazo mu murenge wa Kanjongo, ahafatwa nk’umujyi w’aka karere, abaturage bagaragaje ko bitoroshye kugaburira abana ibijumba muri iki gihe kuko ngo byazamuye ibiciro ku buryo bukabije, aho ibase yabyo yavuye ku mafaranga 800 mu bihe byashize ubu ikaba igeze ku mafaranga 4000 ndetse ngo hari n’aho igera ku mafaranga 4500, kandi umuhinzi ahingira amafaranga hagati ya 800 na 1000 aba agomba gukuramo ibyo ari bukenere byose uwo munsi, bakavuga ko ari ibibazo.

Mukangwije Clotilde w’imyaka 64 y’amavuko usanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, we yabwiye Imvaho Nshya ko ibijumba yabivuyeho atakibitekereza, ndetse ngo n’ibindi biribwa nk’imyumbati, ibirayi, igitoki n’ibindi uretse ubugari bw’ibigori na byo ngo bikomeje kuzamura igiciro cyane.

Yagize ati “Nk’ubu mfite amafaranga 500 gusa nahawe n’uwo niriwe ntwarira ifumbire kandi urabona ko nta mbaraga mfite. Ejo sinzabona uwo ntwarira indi ngo ampe andi kandi urabona ko nta kintu kigaragara nayagura hano.”

JPEG - 200 kb
Abaguzi bavuga ko ibijumba byiza bisigaye byigonderwa n’abifite gusa

Bavuga ko impamvu ibiribwa byazamuye ibiciro mu buryo burenze ubushobozi bw’abaguzi bamwe na bamwe ari ukubera ko aho habonekeye umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Nyamasheke-Karongi imodoka zabaye nyinshi ziturutse i Kigali n’ahandi ziza kurangura ibyo biribwa kubera ko baba bafite n’ubushobozi burenze abaranguzi bo mu karere, bakagenda bakarangura ibijumba, imyumbati, ibigori n’ibindi, ibyagombaga kugera ku masoko y’aka karere hakagera bike.

Bavuga kandi ko kubera kwishimira ayo mafaranga bibwira ko ari menshi basa n’ababitanze byose bakicura, bakazisanga basigaranye amafaranga gusa batari bugire icyo bagura, bamwe bagasanga ibyo kugurira imyaka mu mirima bikwiye kwitonderwa kuko bishobora kuba bisigira abaturage ubukene bukabije kuruta ayo mafaranga baba bibwira ko babonye.

Abandi baturage bavuga ko no kuba batagihinga ibijumba mu bishanga nk’uko byahoze mbere biri mu bibadindiza, bagasaba ko bakongera guhinga ibijumba n’imyumbati mu bishanga,.

Mukankubito Asthérie umaze imyaka 4 acuruza ibijumba muri iri soko rya Tyazo yagize ati “Ibase y’ibijumba yaguraga amafaranga 1000 gusubiza hasi umwaka ushize ubu turayigurisha amafaranga 4000 tutabona n’aho tubirangura. Hakwiye icyakorwa n’ubuyobozi naho ubundi abadafite ubushobozi buhagije ntibazashobora kugaburira abana ngo bababonere mituweli, imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, banarwanye imirire mibi mu ngo kuko ubushobozi bwabo bwo guhaha bugenda buba buke.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien, yavuze ko kuba aya makamyo aza gupakira ibiribwa mu karere akabijyana ahandi ari byiza cyane ahubwo byakagombye gufungura amaso abaturage bagakora cyane kugira ngo babone ibyo guha aya makamyo n’ibisigara.

Ku byerekeranye n’ubuhinzi bw’ibijumba mu bishanga akavuga ko nta we babibujije, ahubwo ari abaturage bareba igikwiye akaba ari cyo bahinga, na we akemera ko ibiciro biri hejuru, ariko bakora ibishoboka byose ngo ibiribwa byongere biboneke ari byinshi.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE