2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakirisitu bo muri Tanzaniya bashimiye Abanyarwanda batoye Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-16 11:01:09

 
Share on:
 
Yasuwe:310
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyatanzaniya bitabiriye igiterane mpuzamahanga i Kayonza barashima abanyarwanda ko bahisemo neza bakongera gutora Perezida Paul Kagame, kuko ngo bamubonamo umuyobozi udasanzwe, wateje imbere u Rwanda mu gihe gito.

Ubwo hatangizwaga igiterane mpuzamahanga cy’ivugabutumwa cyitabiriwe n’itsinda ry’abakirisitu bo mu mujyi wa Dar es Salaam ryitwa ‘New Life in Christ’, hamwe n’abandi baririmbyi baturutse mu karere ka Shinyanga mu gihugu cya Tanzaniya, abagize aya matsinda bose bagarutse ku bushishozi abanyarwanda bagize bihitiramo Umukuru w’igihugu ukwiye.

Dr Allyson Mmanyi, umuyobozi wa ‘New Life in Christ’, ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75, ubwo yafataga ijambo yagize ati “Mbere ya byose nagira ngo mbanze nshimire mwebwe abanyarwanda mwese kuba mwaratoye neza, mugakora amatora meza yari ahagarariwe n’Imana yo mu ijuru, mugatora Perezida Kagame, ni ukuri mwakoze neza kuba mwarahisemo umugabo nk’uyu, mukamutora ku buryo nka buriya mwabikozemo.

“Si icyo gusa kuko nanjye ubwanjye ndamukunda cyane muzamungerezeho izo ntashyo z’uburyo tumukunda, kandi ko dushyigikiye uburyo ayoboramo igihugu cy’u Rwanda, kandi mu ihuriro ryacu tuzakomeza kumusabira.”

JPEG - 281.1 kb
Abaturage b’i Kayonza bashimiwe ko bahisemo neza

Uwaje ahagarariye itsinda ryaturutse mu karere ka Shinyanga Herman Gacha, na we yemeza ko u Rwanda n’abanyarwanda bafite Imana kuba barahisemo umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Mwebwe abanyarwanda nta bwo mushobora kumva uburyo dukundamo Perezida wanyu Kagame, turamukunda kandi tumuhoza mu masengesho yacu kuko ni umugabo muzima, ukunda abaturage be akabakorera ibyo akwiye kubakorera. Abantu twese twumvise ko ari we mwongeye gutora twashimye Imana.

"Twayishimiye ko abavandimwe bacu b’abanyarwanda bongeye guhitamo neza, bakihitiramo umuyobozi mwiza kandi ibyo byose bikaba byarabaye mu mahoro, ni yo mpamvu buri gihe dukomeza gusabira umugisha iki gihugu kugira ngo kizakomeze kuba igihugu cy’amahoro.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wari witabiriye iki giterane, akaba ari na we wakiriye aba bashyitsi baturutse muri Tanzania, yibukije ko amahitamo abanyarwanda bakoze yari ababereye kandi ko ibyo abandi babona n’abanyarwanda babizi ko bafite umuyobozi ubereye u Rwanda, akaba intangarugero ku mahanga yose, yabijeje ko intashyo zabo azazishyikiriza ababishinzwe nabo bakazazigeza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE