2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagaju FC arateganya gukoresha miliyoni 124

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-16 10:52:49

 
Share on:
 
Yasuwe:50
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju FC buravuga ko buteganya gukoresha miliyoni 124 nk’ingengo y’imari y’umwaka w’imikino wa 2017-2018.

Ni amafaranga ahanini atangwa n’Akarere ka Nyamagabe, aho iyi kipe ibarizwa, aka karere kakaba karemeye miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ashobora kwiyongera nk’uko byemezwa na Baziruwiha Barithazar, umunyamabanga mukuru w’Amagaju FC.

Uyu munyamabanga yagize ati "Ingengo y’imari yacu ni miliyoni 124. Ariko akarere katwemereye miliyoni 65 ku ikubitiro. Turacyari mu biganiro n’akarere. Ariya baduhaye ni ay’agateganyo, twe turacyaganira nabo. Ariya baduhaye ni yo bafite ku ikubitiro’’.

JPEG - 73 kb
Amagaju FC

Umunyamabanga mukuru w’Amagaju FC avuga ko iyi ngengo y’imari izemezwa mu buryo n’inteko rusange igomba kuba mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2017.

Ati ’’Twe twateguye ingengo y’imari y’ibyo tumva tuzakoresha byose, tuzabihereza urwego rukuru, ni rwo ruzareba ruti ese azavahe ko umuterankunga mukuru we yiteguye guhita atanga aya ng’aya? Naho ubundi twe nk’abatekinisiye twaricaye dusanga ariyo yadufasha. Byose ariko bizanaterwa niba akarere kazageza icyo gihe ntayo karongeraho. Nikigera ntacyo baravuga ubwo inteko rusange izafata umwanzuro’’.

Amagaju FC ntiyiteguye kurekura Chabalala

Mu gihe bagikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2017-2018, ikipe y’Amagaju FC ikaba inakomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bazayifasha. Baziruwiha, avuga ko bagiye gukomeza kwiyubaka ariko ahakana ko bari mu biganiro na Mukura byo kugurisha rutahizamu Hussein Chabalala.

Ati ’’Chabalala , ntakubeshye nta muyobozi wa Mukura wigeze wegera ubuyobozi bw’Amagaju FC. Niba badashobora kutuganiriza nka komite y’Amagaju, urumva ntitwabirota. Chabalala adufitiye umwaka uri mu masezerano, twebwe nta gitekerezo cyo kumutanga dufite nta wundi ufatika wo kumusimbuza’’.

Abajijwe niba bazagumana umukinnyi utishimye, uyu munyamabanga ati ’’Akinnye atsihimye ntiyaba ahemukira Amagaju FC gusa, nawe yaba yihima. Niba ukinnye nta bushake simpamya ko ikipe izakugura nk’umukinnyi udasanzwe. Nawe uba wisubiza inyuma’’.

Umwaka ushize w’imikino 2016-2017, Amagaju FC yasoje ku mwanya wa 10 n’amanota 33 ndetse inagera muri ½ mu gikombe cy’Amahoro.

BIZIMANA Eric

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE