2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Polisi iributsa ababyeyi bohereza abana ku mihanda ko hari itegeko ribahana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-16 07:51:25

 
Share on:
 
Yasuwe:51
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi y’u Rwanda yibukije ababyeyi badatanga uburere bukwiye ku bana babo, cyane cyane abohereza abana gusabiriza no kwirirwa ku mihanda ko hari itegeko ribahana, mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw’umwana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, mu kiganitro cyihariye, yabwiye Imvaho Nshya ko hari ababyeyi bamaze guhanirwa icyaha cyo kudatanga uburere buboneye ku bana babo.

ACP Badege yavuze ko kuva iri tegeko ryashyirwaho ababyeyi batandukanye bahanwe.

Ati “Itegeko rirahari n’abantu bajya bahanwa, twigeze no gukora ubukangurambaga bwo guhana abantu, tubikorana na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo ndetse na Minisiteri ifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano. Byose bikorwa mu rwego rwo kurengera umwana, icyo dusaba ababyeyi cya mbere ni ukumenye ko ari bo bafite inshingano ya mbere yo kurera umwana.”

JPEG - 299.9 kb
ACP Badege Theos, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Akomeza agira ati “Abantu basobanukirwe neza ko bidahagije gufata umwana ku muhanda ukamujyana mu kigo ngororamuco cyangwa ibi bigo byo kubigisha imyuga kuko haba hakenewe no kureba ngo ni iki cyatumye uwo mwana ajya ku muhanda. Icyo rero gishobora kuba giterwa n’umubyeyi wateshutse ku nshingano ariko n’abayobozi bashobora guhanwa igihe umubyeyi yagaragaje ko adafite ubushobozi, umuntu ubishinzwe nk’aho mu mudugudu ntafashe umwana ngo abe yakwiga nko kubaba barataye ishuri.”

Ikibazo cy’abana basabiriza ku mihanda yo hirya no hino mu gihugu cyakunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye aho byagaragaye ko hari na bamwe mu babyeyi bitwaza aba bana bakajya kubasabisha bavuga ko babuze amafaranga yo kubagurira ifunguro.

Itegeko N° 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 mu ngingo yaryo ya 691 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda rivuga ko umuntu wese ukoresha, ushishikariza, witwaza cyangwa agateza umwana kujya gusabiriza ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo uwo mwana wakoreshejwe bigaragaye ko hari ubumuga bugaragara cyangwa bwo mu mutwe afite iki gifungo gihinduka imyaka itatu.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE