2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahinzi b’i Kirehe bakubye 2 umusaruro babikesha gahunda yo kuhira imyaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-16 07:26:03

 
Share on:
 
Yasuwe:88
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe, bavuga ibihembwe 2 by’ihinga bamaze bahinga mu cyanya cyuhirwa, mu tugari twa Cyambwe, Rubirizi, Kagese na Mpanga ku buso bwa hegitari zigera ku 1200, bamaze kubona ko umusaruro wabo wikubye 2.

Bashimira Leta y’u Rwanda yabazaniye uyu mushinga wo kuhira, bahamya ko ari igisubizo ku kibazo cy’izuba ryibasiraga aka gace, rigateza abagatuye amapfa.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A, ni bwo mu murenge wa Nasho ahari haramaze kugezwa imashini zabugenewe zizamura amazi zikayageza mu byuma binini bifite amapine bita ‘pivot’ ari nabyo biyanyanyagiza mu mirima abaturage bahinzemo imyaka; byatangiye gukoreshwa.

JPEG - 424.4 kb
Kubera ikoranabuhanga ryo kuhira, abatuye i Nasho bahinga bizeye ko bazabona umusaruro 100% imvura yagwa, itagwa (Foto Manishimwe N)

Ni ikoranabunga, abatuye i Nasho babwiye Imvaho Nshya ko baribonamo ibisubizo ku kibazo cy’izuba rikunze kwibasira iki gice. Icyo abatuye i Nasho bahurizaho, nyuma y’ibihembwe 2 by’ihinga bamaze bahinga ibihingwa byabo byuhirwa mu buryo bw’ikoranabunga; ku buryo baba bizeye umusaruro imvura yagwa itagwa; nuko uyu mushinga watumye umusaruro w’ubuhinzi bwabo wikuba kenshi.

Nzeyimana Théoneste utuye mu mudugudu wa Gicaca, afite ubutaka bungana na hegitari n’igice. Mu 2015 izuba ryavuye i Nasho biba ngombwa ko we n’umugore we n’abana bava muri aka gace, bajya gushakira ubuzima mu Mutara.

Avuga ko ku bw’amahirwe, isambu ye yari yarasize atayigurishije, maze amaze kumenya ko hatangijwe umushinga wo kuhira, aragaruka. Ubu aravuga ko ari mu nyungu z’umusaruro mwinshi abona ku butaka bwe buri ku buso bwuhirwa.

Ati “Mbere ntitwezaga kubera izuba, noneho mu myaka 2 ishize narasuhutse njya mu Mutara gushakishirizayo. Ariko bamaze kutuzanira uyu mushinga wo kuhira naragarutse ndakora, duhinga ibigori, none umusaruro wabaye mwinshi. Muri iki gihembwe (2017B) turi kurangiza nabwo ubu maze kugeza umusaruro w’ibishyimbo ungana n’imifuka 7 mu nzu, ariko nkomeje gusarura.”

Ntihabose Cyprien w’imyaka 50 we avuga ko kuva aho batangiye guhinga buhirira imyaka, ari bwo bwa mbere yari abonye umusaruro mwinshi mu buzima bwe.

Ati “Ejo bundi muri 2016, twahinze ibigori, ku gice cya hegitari navanyemo imifuka 16, ingana na toni 2 z’ibigori. Ni bwo bwa mbere nari mbonye ikigori umuntu agihinga kigatanga umusaruro mwinshi. Naragurishije mvanamo ibihumbi 600 birengaho.”

Ntihabose avuga ko iterambere ry’ubuhinzi we na bagenzi be bagezeho, barikesha Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwiza. Agira ati “Tubona Leta y’u Rwanda idufitiye ibisubizo byiza, kuko nk’ahantu umuntu yateganyaga gusarura imifuka 5, ubu arahasarura toni (imifuka 10). Ni inyungu y’umuturage, ni naryo terambere.”

Acakeze Anonciatta na we arishimira ko umurima we ungana na metero 50 kuri 80, ubu ageze ku rwego rwo gusaruramo imifuka 4 y’ibishyimbo.

Nkiko Issac, umuhinzi umaze imyaka 30 atuye i Nasho, avuga ko ku butaka bungana na hegitari 6 akoreraho ubuhinzi, ahakorerwa umushinga wo kuhira, afite icyizere ko mu myaka iri imbere azajya yezamo nibura toni 20 ku gihembwe kimwe.

Ati “Aya mazi ni meza cyane rwose, mbere nta kintu twabonaga, twahingaga amasaka hakaba ubwo nsaruye toni 3-5, ariko kuva aho Leta iduhereye uyu mushinga wo kuhira, bwa mbere nahinzemo ibigori neza toni 11, kandi ubutaha tubihinze neza, nshobora no kweza toni 20.”

Nsengiyumva Jean Damascène, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashishikariza abaturage b’i Nasho bashyiriweho umushinga wo kuhira ku buso bugari, kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, bagaharanira kunoza ubuhinzi bakora; no kungera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, kugira ngo n’iterambere ryabo ryihute.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE