2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kibeho:Abakirisitu bibukijwe kurushaho kwegera abababaye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-15 15:24:27

 
Share on:
 
Yasuwe:919
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayoboke b’idini Gatolika babarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 35 kuwa 15 Kanama 2017 bateraniye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho, bizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, aho bibikijwe kurushaho kwita ku bababaye.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Andrzej Jozwowicz, yibukije aba bakirisitu Gatolika barimo n’abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’abaturutse ku mugabane w’u Burayi, ko uyu ari umunsi Kiliziya yibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, asaba ko ububabare Bikiramariya yagize ubwo Yezu yababazwaga bukwiye gutuma nabo bahorana umutima wita ku bababaye.

Yagize ati "Nimusohoke mu binezeza by’iyi si mwegere abababaye nk’uko ari inshingano ya Kiliziya, mubafashe mu nabibutse ko bategerejwe mu bwami bw’Imana, nabo bahagurukire kubaho biboneje ndetse no kubana neza mu mahoro."

JPEG - 266.7 kb
Abakirisitu basaga ibihumbi 25 bitabiriye uyu munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya

Kuri we ngo ubutumwa bujyanye n’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ni ubutumwa buhorana agaciro, kuko ngo bukenewe cyane muri iyi si ya none yuzuyemo ubugizi bwa nabi n’urugomo.

Abaganiriye Imvaho nshya bari bazindukiye kuri ubu butaka bufatwa nk’ubwatagatifujwe barimo abanyarwanda n’abanyamahanga, bagaragaje ko kuza kuri uyu musozi bibafasha kuba mu ngabire zabo neza.

Umunyarwandakazi Mukamusoni Agnes uvuga ko yashatse mu Burundi, yagize ati "Njyewe maze iminsi 3 ngeze hano ku butaka butagatifu ariko iyo mpari numva ndushijeho gukunda Imana, nkaniyumvamo imbaraga zo gukoresha impano Imana yampaye neza, ku bwanjye numva binashoboka nahaguma."

Kampire Eugenie, umukobwa w’imyaka 22 wari waturutse mu Karere ka Gisagara, we yabwiye Imvaho nshya ko kugera kuri uyu musozi ngo ari umwanya wo gushimira Imana ibyiza imukorera, ariko akanavuga ko bimuha imbaraga zo kurushaho kubaha Imana mu gihe ngo muri iyi minsi hari ibirushya byinshi.

Umunsi wo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya witabiriwe n’abantu benshi barimo n’abari bahamaze iminsi basenga, bose bakaba babikora bicisha bugufi kuko hari abemera ko kurara hasi no gukora ingendo ndende n’amaguru babibonamo umugisha uturuka ku Mana.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE