2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyirasangwa watangiye kwiga yuzukuruje afite intego yo kwiga kaminuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-15 09:28:29

 
Share on:
 
Yasuwe:627
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyirasangwa Espérance w’imyaka 42 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, ariko avuga ko adatewe ipfunwe no kuba yigana n’abana be kandi anuzukuruje.

Uyu mutegarugori avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiga igihe cyose azaba akiriho, kuzageza arangije kaminuza na we akabarirwa mu banyabwenge igihugu kizaba gifite mu bihe biri imbere.

Yabwiye Imvaho Nshya ko arera abana 6 harimo abe 5 n’umwuzukuru w’imyaka 2 n’igice, ngo nyuma yo kubona aho iterambere ry’igihugu rigeze n’impanuro Perezida Paul Kagame ahora aha Abanyarwanda zo kwikura mu bujiji kugira ngo bashobore no kuva mu bukene, yafashe icyemezo cyo kutagana isomero ahubwo akagana ishuri ribanza kugira ngo arusheho kujijuka azanakomerezeho yige n’ayisumbuye na kaminuza.

JPEG - 422.5 kb
Nyirasangwa Espérance(uwa 7 uturutse iburyo) ari kumwe n’abana bigana, n’umuyobozi w’ishuri rye

Nyirasangwa asobanura ko kuba ataragize amahirwe yo kwiga amashuri abanza akiri umwana yabitewe n’uko ababyeyi be bombi bamubyaye bakamuta n’ubu akaba atarigeze abamenya akisanga ari kwa nyirakuru bakamubuza kwiga, n’ubuyobozi bubi bwariho bukaba butarashishikarizaga ababyeyi kujyana abana mu mashuri.

Yagize ati “Nijyanye ku ishuri ntashye barankubita ngo ndiga ibiki ko ntazabona undihira, ndivamo gutyo. Ubwo bantegetse kujya nirirwa mbaragiriye ihene, nkuze ndashaka ariko muri iyi myaka y’ubusaza niyemeza kwiga ntangiriye mu mashuri abanza, nta bwo nterwa ipfunwe no kuba niga nuzukuruje”.

Yakomeje agira ati “Nasanze umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kageyo muri aka kagari mubwira ko nshaka kwiga anyakira vuba. Ubu niga mu mwaka wa 2 kandi ndi umuhanga cyane kuko igihembwe gishize nabaye uwa 4, ariko ndumva nshaka ko guhera mu gihembwe gitaha ntazarenza umwanya wa 2 kuzageza ndangije kaminuza ntasubiye inyuma.’’

Nyirasangwa avuga ko bitoroshye kwiga, anatunga abantu bangana kuriya wenyine mu bushobozi buke, cyane cyane ko abenshi bigana kuri iryo shuri ribanza.

Ariko iyo yize nyuma ya saa sita ngo azinduka mu gitondo akabanza akajya guhinga, yaba ari bwige igitondo akaza kujya guhinga avuye kwiga.

Yishimira ko na we yambara imyenda y’ishuri nk’abandi akiga, abana bigana bakamwubaha bakanamukunda cyane, kandi n’abarimu ngo bamuha agaciro, bigatuma yumva akunze ishuri.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kageyo uyu mugore yigaho, Nyiranshuti Seraphine, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo n’uyu mugore akacyakira, undi yahise aza atangira kwiga neza nk’uko n’abandi biga ndetse aba n’umuhanga, akanubaha amategeko yose y’ishuri nk’abandi.

Yagize ati “Turamufasha kwiga rwose kuko twanamubwiye ko nagira ikibazo mu cyongereza tuzajya tubimufashamo, kandi iyi ni imwe mu mbuto z’imiyoborere myiza kuko bigaragaza ko abantu na kera bari bafite inyota yo kwiga bakabangamirwa n’ubuyobozi bubi bwabavutsaga ayo mahirwe, ariko iyo yicaye mu ishuri yiga byinshi kuruta mu isomero kuko tumuha n’imikoro tukamukosora, akumva ko yiga igihe afite intego.”

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyamasheke, Sinabajije Alphonse, avuga ko abiga muri ubu buryo bakuze atari benshi kuko bamwe bagana amasomero kubera umwanya muke n’inshingano nyinshi zo gutunga ingo baba bafite.

Asaba n’undi wese washaka kwiga akuze ko yakwegera ubuyobozi bw’ikigo kimwegereye, bakamwakira akanafashwa akiga neza nta nkomyi.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE