2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mageragere: Bishimiye guhabwa amazi meza, bagaca ukubiri no kuribwa n’ingona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 15:43:23

 
Share on:
 
Yasuwe:69
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage b’Umurenge wa Mageragere, akagali ka Kavumu baratangaza ko bishimiye amazi meza begerejwe, bakaba baciye ukubiri no kuribwa n’ingona mu gihe babaga bagiye kuvoma mu gishanga cya Nyabarongo.

Nduwayezu Noel, wo mu mudugudu wa Kankurimba, akagari ka Kavumu avuga ko bamerewe neza nyuma yo guhabwa amazi, akaba asanga ubuzima bugenda bugaruka kuko ngo ubundi basa nk’abahora bikanga urupfu kubera ingona zabategeraga mu gishanga cya Nyabarongo ubwo babaga bagiye kuvoma.

Ati “Aya mazi aje tuyakeneye cyane kuko aje kuturinda kuribwa n’ingona zimaze gutwara ubuzima bwa bamwe mu baturage. Twari tuzahajwe n’ingona ndetse n’ubuzima bubi kubera kunywa no gukoresha amazi mabi ya Nyabarongo.”

JPEG - 52.9 kb
Abaturage bishimiye amazi bahawe, baje kuvoma ari benshi

Avuga ko aya mazi avomwa n’abaturage b’imidugudu ya Kankurimba, Muranda, Ayabatanga n’igice kimwe cya Nyarubuye.

Yongeyeho ko hari igice kimwe cya Nyarubuye kikijya kuvoma ku ruzi kuko kiri kure cyane y’aya mazi, akaba asaba ko nabo bakorerwa ubuvugizi ngo babashe kubona amazi hafi yabo.

Bisengimana Vincent na we ni umuturage w’Umudugudu wa Kankurimba, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, na we yishimira amazi bahawe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’undi muntu waririwe n’ingona mu gishanga cya Nyabarongo azindukiye kuvoma.

Ati “Twishimiye aya mazi kuko aje kudukemurira ikibazo cy’umutekano muke twaterwaga n’ingona zaturiraga abantu no kutugeza ku mibereho myiza izira umwanda n’indwara ziwukomokaho.”

Bisengimana asaba ko ubuyobozi kubakorera ubuvugizi ngo bahabwe andi mavomo, bityo babone amazi ahagije kandi mu gihe gito.

Uyu muturage avuga ko bafashe ingamba nk’abavoma aya mazi ko hajyaho agasanduka babikamo amafaranga make make nka 20 ku ijerikani kugira ngo azajye abafasha gusana bimwe mu byangiritse kuri aya amavomo.

Bisengimana avuga ko abantu 5 bamaze gutwarwa n’ingona mu kagari kamwe ka Kankurimba, ndetse no mu cyumweru gishize ikaba yaratwanye undi wavomaga mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo.”

Nsengiyumva Fabien ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu, avuga ko kuva ku wa Gatanu abaturage batangiye kuvoma amazi meza y’isoko, bakaba bishimiye iki gikorwa cyiza bagejejweho kuko bagiye gutandukana no kuribwa n’ingona zari zibibasiye mu minsi ishize.

Ati “Abaturage barishimye cyane kuko bahawe amazi meza, ubu baravoma rwose n’ubwo ivomo rikiri rimwe ariko rifite imiyoboro ivomerwaho igera kuri itatu.”

Aya mazi bayahawe ku bufatanye bw’Akarere n’Umushinga uzwi ku izina rya Water Access Rwanda kandi ngo aje kubafasha guca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda kuko bavomaga amazi mabi.

Gitifu wa Kavumu asobanura ko iyi mashini ikoreshwa mu kuzamura amazi igiye kuzavanwaho mu minsi ya vuba, bakajya babona amazi mu bundi buryo burimo guteganywa n’uyu mushinga, gusa ngo bakaba bifashishaga iyo mashini mu buryo bw’ubufasha bwihuse.

Iri vomo bahawe, nk’uko bisobanurwa na Nsengiyumva ngo ritanga amazi angana na litiro 120 ku munota, akaba asanga rero atari make, ahubwo ngo icyihutirwa ni uko yagezwa hafi y’abatuye kure yaryo mu rwego rwo kubagabanyiriza ingendo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE