2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abatuye mu birwa by’ikiyaga cya Burera barashimira Paul Kagame wabahaye ubwato

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 11:17:42

 
Share on:
 
Yasuwe:64
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu birwa bya I, mu murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, barishimira ko ubwato bahawe na Perezida Paul Kagame bwatumye ubucuruzi n’imibereho yabo bihinduka.

Ubu bwato butaraza ngo abacuruzi banyuzaga ibicuruzwa mu mazi maze bagahenda abaturage.

Niyonkuru Dieudonné wo mu Birwa bya I yavuze ko ubwato bahawe bubafasha kwambutsa ibicuruzwa byinshi.

Yagize ati“Kuva uyu mudugudu wacu wa Birwa ya I wahabwa ubwato na Perezida Kagame, tukabushyikirizwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ntabwo tugihendwa n’ibicuruzwa kuko kuri ubu bwato budufasha kwambutsa ibicuruzwa byinshi kandi ibiciro byaragabanutse.

JPEG - 201.1 kb
Ubwato abo mu birwa bahawe na Perezida Kagame bwabagejeje kuri byinshi( Ngaboyabahizi P)

Mbere twaguraga umufuka w’ibirayi mu isoko rya Nyanga ku mafaranga ibihumbi 15, ariko kubera ko abacuruzi babyambutsaga banyuze mu mazi kandi bakoresheje ubwato bw’igiti bita umuvure, wajyaga kuwugura ukishyura 25 000, kuko uwo wajyaga kubirangura na we yagucaga ayo ashatse.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ubwato, ibiciro byabaye nk’ahandi hose, kandi n’umusaruro wabo, abo mu yindi mirenge badatuye mu birwa baza kuwugura.

Yagize ati “Hano twezaga ibitoki bigahera ku kirwa, tukenga inzoga ntizibone abazigura, zigahera aho kugeza nyirazo azitangiye ubuntu.

Dufite amashyamba ibiti byacu byaburaga ababigura, n’uwazaga kubigura yaraguhendaga kuko yavugaga ko agiye kwiyahura mu mazi, ukemera ayo aguhaye, ikindi kandi uretse ubu bucuruzi bwateye imbere n’abana bacu biga hakurya, kandi ntibakererwa.

Nta mubyeyi wacu ukirembera mu rugo kuko ubwato burahari, ndashima Kagame, wabuduhaye kuko ntitukirohama ngo dupfire mu mazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence nawe avuga ko ubu bwato bwakemuye byinshi.

Yagize ati “Ubwato bwatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwakemuye byinshi.

Abaturage bo mu birwa byo mu Kiyaga cya Burera, usanga batandukanye n’abo mu bihe byahise kuko buriya bwato bwarabajijuye, kandi butuma bakora cyane, navuga ko ari inyoroshyangendo ya buri munsi ikaba n’imbangukira gutabara kuko ibafasha kugeza umurwayi hakurya kugira ngo agezwe ku ivuriro, ndasaba abaturage kububungabunga no kububyaza umusaruro”.

Umudugu wa Birwa I, ugizwe n’ibirwa byo mu murenge wa Kinoni, mu kagari ka Nkenke, mu kiyaga cya Burera, ugizwe n’abaturage basaga 450.

Abahatuye bavuga ko bagenda batera imbere, ariko na none ngo hari gahunda yo kubakuramo, bagatuzwa mu midugudu iri hakurya y’ikiyaga.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE