2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwihanganishije Burkina Faso yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 09:37:27

 
Share on:
 
Yasuwe:396
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda yihanganishije igihugu cya Burkina Faso n’imiryango yaburiye abayo mu gitero cyahitanye abasaga 18 mu murwa mukuru wa Ouagadougou ejo hashize ku ya 13 Kanama 2017.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri mugenzi we wa Burkina Faso, Alpha Barry, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije mu kababaro n’icyo gihugu.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter buragira buti “Mbinyujije ku muvandimwe, Alpha Barry, u Rwanda rwifatanyije na Burkina Faso ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’igitero cyabereye i Ouagadougou.”

Abantu bikekwa ko ari intagondwa z’Abayisilamu bateye resitora yitwa Aziz Istanbul mu ijoro ryashize barasa abari bayirimo, bamwe barapfa abandi benshi barakomereka.

Minisitiri w’Itumanaho, Remi Dandjinou yabwiye itangazamakuru ko nta gushidikanya icyabaye ari igitero cy’iterabwoba, ariko ko ingabo zahise zitabara, zikarasa abari bateye bagapfa bose, zikabohora abandi baturage benshi bari bakiri muri iyo nyubako.

Dandjinou avuga ko abapfuye bose hamwe ari 18 gusa ngo uwo mubare ushobora kwiyongera .

JPEG - 91.9 kb
Inzego z’umutekano zarwanye n’abari bagabye icyo gitero

Burkina Faso kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, ikunze kwibasirwa n’imitwe y’intagondwa z’abayisiramu yo muri ako gace.

Muri Mutarama 2016, umutwe wa Al Qaeda, ishami rya Afurika y’Amajyaruguru, AQIM, wagabye igitero kuri resitora na Hoteli, nanone mu mujyi wa Ouagadougou, hapfa abantu 30.

AQIM n’indi mitwe ya Kiyisilamu ikunze gutera ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Cote d’Ivoire. Muri Kamena, uyu mwaka, iyo mitwe yateye inyubako hafi y’Umujyi wa Bamako yica abantu batanu.

JPEG - 42.9 kb
Umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero (yicaye hasi)

Ibihugu bya Afurika byashyizeho umutwe w’ingabo bihuriyeho zo kurwanya intagondwa mu gace ka Sahel mu kwezi gushize, ariko Reuters ivuga ko utaratangira gukora akazi kawo kandi ko ushobora kubura amafaranga yo gutuma wuzuza inshingano.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE