2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Ku myaka 78 arashimira Leta yamufashije kumenya kwizigamira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 06:40:07

 
Share on:
 
Yasuwe:61
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ruharirwasibo Jean Damascène w’imyaka 78 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi arashimira Leta yabafashije ikabegereza ibigo by’imari bakamenya kwizigamira.

Avuga ko kuba ashaje abitsa amafaranga mu murenge SACCO ari iby’igiciro gikomeye cyane, mu gihe kera bayabikaga ahadashobotse bakanibagirwa aho bayashyize.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ruharirwasibo yavuze ko kera amafaranga bayabikaga mu migano, mu mbariro z’inzu, mu bimuga n’ahandi, amwe imbeba zikayabaryana, hakaba n’abayatabaga mu butaka bakibagirwa aho bayatabye bakayabura.

Kera kandi harimo abandi bakundaga guhisha amafaranga mu nzu za nyakatsi babagamo, hakaba ubwo ahiriyemo, abitwa abakire bo bakayagendana, rimwe na rimwe bakanayata, ariko ubu barayabika ahari umutekano.

JPEG - 330 kb
Ruharirwasibo Jean Damascène yishimira ko ashaje abitsa amafaranga ye muri SACCO hatekanye (Foto Bahuwiyongera S)

Kutagira ibigo by’imari hafi no kutamenya kwizigamira byatumye nta kintu kigaragara ageraho kuko n’inzu yabagamo nubwo ngo yari iy’amabati itari imeze neza, ariko aho atangiriye gukorana n’ikigo cy’imari mu myaka 5 ishize ni ho yubatse inzu nziza y’amasaziro.

Yagize ati “Mbere bamwe amafaranga twayabikaga mu mugano, tukareba nko mu rusenge tukayashyirayo, umugano twawupfundikiye n’igiti, akaba aho rimwe na rimwe umuntu akibagirwa aho yayashyize agahomba, hakaba n’abayashyiraga mu rubariro, umuntu akinjizamo ibirere cyangwa impuzu yahambiriye neza akayashyiramo akayabika muri urwo rubariro.’’

Avuga ko no mu gihe hitwaga ngo hatangiye kuboneka Banki, ubuyobozi bwariho icyo gihe butigeze butekereza ko abaturage basanzwe bakwiye kugira uburyo babitsa amafaranga yabo, ko ahubwo bwabikaga ay’abakozi ba Leta n’ay’abakire bakomeye. Abaturage bakomeza guhera mu bukene kuko batashoboraga kwaka inguzanyo ngo biteze imbere, ariko ubu bimeze neza bariteza imbere bifatika.

Yakomeje agira ati “Ubu nshaje ngana SACCO, ayo nkuye muri kawa nyajyanayo. Dufata amafaranga, yaba make, yaba menshi igihe cyagera tukayabikuza, umuntu akayakoresha icyo ashaka, ushatse gukora umushinga munini bakamuguriza.

Kugana Banki byatumye ku myaka 78, nubaka inzu nziza y’amasaziro ntari narigeze nubaka mu busore bwanjye”.

Yakomeje avuga ko kugana ibigo by’imari bitanga umutuzo kuko umuntu aba azi neza ko amafaranga abitse neza.

Yagize “Singihangayika ngo amafaranga mbonye baraza nijoro bayibe cyangwa ngo barantegera mu nzira bayanyake cyangwa ngo nyate kuko mba nzi ko acungiwe umutekano, nkaba nshimira cyane Leta yacu ireba kure ikamenya no kutuzigamira ibyacu kugira ngo dukomeze twiteze imbere.’’

Asaba n’ababa bakibika amafaranga ahadashobotse kubera izabukuru, ko bayajyana muri za SACCO zibegereye bakayabitsa kuko birimo inyungu nyinshi zirimo n’amasaziro meza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi, Habimana Emmanuel avuga ko aho abaturage batangiye kugana ibigo by’imari bigaragara ko iterambere ry’imibereho myiza yabo ryazamutse cyane, kuko nta muntu ukivuga ngo batoboye inzu bamutwara amafaranga cyangwa ngo bacunze yagurishije inka cyangwa kawa barayamwambura.

Avuga ko ibyo byiza byose biterwa n’imiyoborere myiza ireba kure ikamenya ibyo abaturage bakeneye agasaba buri wese kugana SACCO kugira ngo amafaranga yose abasha kubona acungwe mu mutekano usesuye.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE