2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

CHAN 2018: I Kampala, umutoza w’Amavubi yikomye abasifuzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 06:02:51

 
Share on:
 
Yasuwe:527
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Antoine Hey yanenze bikomeye Ndabihawenimana Pacifique, umurundi wasifuye umukino Uganda yatsinzemo u Rwanda ibitego 3-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN 2018”.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino ahereye kuri penaliti yo ku munota wa 14 ubwo Rucogoza Aimable Mambo yakoreraga ikosa Derrick Nsibambi, Hey yamaganye imyitwarire y’uyu musifuzi.

Ati “Sinarenganya abakinnyi banjye bakoze ibishoboka bagerageje gusatira bakoze buri kimwe. Ariko iyo batanze penaliti njye mvuga ko atariyo nyuma y’iminota 10 gusa. Ariko ibi maze kubimenyera, byatubayeho muri Centrafrica (mu gushaka itike ya CAN), umusifuzi ntiyari ku ruhande rwacu, muri Tanzania batwibye penaliti amashusho arabyerekana turabimenyereye. Icyo ntumva neza ni kuki twe? Ese ikibazo ni njye? uko ni ko kuri’’.

JPEG - 276.2 kb
Umutoza Antoine Hey ntiyishimiye imisifurire

Uyu mutoza yakomeje agira ati “Tugitsindwa igitego abakinnyi babaye nk’abarakara bava mu mukino, dutsindwa icya kabiri cyiza kandi gisukuye. Twagerageje gushaka igitego mu mbaraga zose ngo dutahane igitego kimwe cyo hanze, umupira wa nyuma wo kubyara igitego ntudukundire. Nyuma umusifuzi yari afite amahirwe yo kwikosora, habayeho gufata umupira n’intoki byari penaliti yacu. Ibyo nta byo yakoze. Ibi bikwereka urwego rw’abasifuzi’’.

Antoine Hey yerekana ko iyi penaliti yahinduye umukino anagaragaza kandi ikibazo cy’ikibuga cya St Marys Kitende kitari ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga n’ubwo ariko bidakwiye kuba urwitwazo kuko na Uganda yahakiniye.

Uyu mudage yasubiyemo inshuro nyinshi ko na we agomba kwihimura mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru dutangiye.
Ati ’’Yego ni ikipe y’abantu bakiri bato badafite ubunararibonye buhagije kugira ngo bahangane na bimwe mu bihe bikomeye gusa gukinira i Kigali imbere y’abafana bacu si ibintu bizaba byoroshye umukino nturarangira.Tugiye kwitegura’’.

Muri uku kwitegura, Hey azakina adafite Rucogoza Aimable Mambo ufite amakarita abiri y’umuhondo gusa yishimiye kugarura kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame.

Uyu mugabo yemeza ko azamusimbuza umukinnyi ukwiye gusa yirinda kuvuga ko azazana abakinnyi bashya, ibi abivuga asubiza abanyamakuru bo mu Rwanda bamubazaga niba azongeramo Hakizimana Muhadjri.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 19 Kanama 2017. Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda ibitego 3-0 hakitabazwa penaliti cyangwa igatsinda ibitego 4-0.

Umutoza Antoine Hey mu mikino 5 amaze gutoza Amavubi yatsinze umukino umwe gusa wa gicuti na Sudani ibitego 2-1, indi 2 yarayitsinzwe naho 2 arayinganya.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE