2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera: Uruganda rushya rukora imyenda ruzaha akazi abasaga 600

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-14 05:33:42

 
Share on:
 
Yasuwe:653
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Burera kafunguye uruganda rukora imyenda rwitwa ‘Burera Garment’ mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imyambaro isimbura caguwa, no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye n’abikorera b’Abayapani bibumbiye muri sosiyete yitwa ‘Nonguchi Holdings’, ruri mu gakiriro ka Burera mu murenge wa Rugarama, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Umuyobozi w’uruganda ‘Burera Garment’, Niyonzima Jean Marie Vianney, mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya yavuze ko bagiye kubanza guhugura abakozi ba mbere b’urwo ruganda, nabo bakazahugura abandi.

Yagize ati: “Nyuma y’uko tumara guhugura abakozi b’uru ruganda rukora imyenda mu rwego rwa ‘Made in Rwanda’, cyangwa se gushakira igisubizo caguwa, twiteze umusaruro mwinshi kuko na bo bazahugura urundi rubyiruko kandi na rwo kuri ubu rugenda rubyitabirira, ku buryo mu ntangiriro za Mutarama 2018 tuzaba dufite ubushobozi bwo gusohora imyenda isaga ibihumbi 400 buri kwezi, bivuze ko mu mwaka tuzajya dukora na none imyenda igera kuri miliyoni 5 n’ibihumbi 200.”

JPEG - 93.4 kb
Imwe mu mashini zikoreshwa mu ruganda rukora imyenda mu Karere ka Burera (Foto Ngaboyabahizi P.)

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yemeza ko Burera Garments izagabanya ubushomeri mu baturage.

Ati “Kuba twaragize amahirwe yo kubona uruganda hano rukora imyenda mu rwego rwo kurwanya caguwa, ibi kandi biri gutanga imirimo ku rubyiruko rwacu, ndetse byatanze n’igisubizo aho bamwe bajyaga kwigira imideli yo mu budozi hanze nko muri Uganda na za Kigali.

Kuva uru ruganda rugeze muri kano karere byagabanyije gukora ingendo ku baturage bo muri Burera bagamije guhanga imirimo no kwiteza imbere. Numva rero ko bikwiye ko Abanyaburera babyaza umusaruro amahirwe bagenda bagezwaho n’intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Yongeyeho ko bateganya amahugurwa menshi ku rubyiruko kugira ngo bashobore kwiteza imbere bakora imyenda; ati “ Ikindi kandi nta bwo uru ruganda ruzagirira akamaro Abanyaburera gusa kuko ni urw’Abanyarwanda bose”.

Abakora umwuga w’ubudozi bw’imyenda mu karere ka Burera, bavuga ko baruhutse za mashini bita nyonganyonga, kandi ngo bagiye kujya bakorera amafaranga menshi bizigamire.

Nyiranshimiyimana Mariette, yagize ati “Imashini ya nyonganyonga nari nyimaranye imyaka 16, aho mariye kubona izi mashini z’umuriro naruhutse kubabara umugongo kubera ko zo umuntu aba asa nk’uwicaye mu biro nta mbaraga nyinshi z’umubiri dukoresha, ubu ndeba urushinge neza; biramfasha, kandi ibi bintu bizana amafaranga, umuntu akabasha kwizigamira kuko hari ubwo nadodaga umwenda nkawumaraho amasaha nk’ane ariko mu isaha imwe mba ndangije nk’amashati 2, urumva ko byoroshye.”

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Burera Garment’ buvuga ko ibikoresho bitandukanye birurimo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 480. Ruteganya guha imirimo abantu 600.

Imwe mu myenda ikorerwa muri uru ruganda ni amoko atandukanye y’amashati, impuzankano z’abanyeshuri n’iz’abandi bantu bakenera kwambara imyenda isa.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE