2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera:Ubuhinzi bwa kijyambere bumwinjiriza asaga miliyoni 2 ku gihembwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-10 13:39:06

 
Share on:
 
Yasuwe:158
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Tuyisenge Schadrack, umugabo w’imyaka 49, utuye mu mudugudu wa Karuganda mu kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, ni umuhinzi uvuga ko amaze imyaka 22 muri uwo mwuga yemeza ko wamuteje imbere cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Ntabwo nagiye mu mwuga w’ubuhinzi kubera ko nabyize, oya! Ahubwo ibi nabikoze mu rwego rwo kwihangira umurimo, nize ibijyanye n’ubwubatsi, nakoreye Leta ndi umwarimu, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, byabaye ngombwa ko mbura akazi.

Narakubititse rero, bituma ntekereza icyo nakora ngo nibesheho, nza kugira amahirwe rero mbona amahugurwa ya RAB ku buhinzi n’ubworozi n’ubuhinzi n’ubworozi, ntangira kubukora kinyamwuga.”

JPEG - 190.7 kb
Yishimira ko asigaye yeza igitoki abantu batangarira, ubu akaba yinjiza ifaranga mu buryo buhoraho

Uyu mugabo ufite imirima igera kuri 50, n’abakozi 30, bakora mu buhinzi bwe bw’urutoki n’ahandi, avuga ko ngo yatangiriye ku dufaranga duke tw’imperekeza yaguzemo inka yaje kumwungukira ikamugeza k’ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere rw’insina zo mu bwoko bwa fiya.

Yagize ati“Nyuma yo guhabwa imperekeza aho nakoraga nahisemo gukora ubworozi maze ngura inka ya kijyambere, naguze ivuye muri Afurika y’Epfo, yakamwaga litiro makumyabiri, ayo mata ni menshi cyane, nagendaga nyagurisha hanyuma nkagura uturima buhoro buhoro nibwo naje gusanga mfite ibyangombwa by’ubutaka 50 binyanditseho”.

Tuyisenge ngo mbere atarakora ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere ngo yahingaga insina bitaga indaya agasarura igitoki gifite ibiro 2, kuri ubu ngo asigaye asarura nibura igitoki ngo gifite ibiro 80 kugera 100, ibi ngo abikuramo amafaranga kuko nibura kuri hegitari 1 ihinzeho urutoki mu cyumweru ngo ntiyabura nibura amafaranga agera ku bihumbi 400.

Yagize ati “Burya hari bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bazi ko nta rutoki rwakwera iwacu, ubushakashatsi bwarabigaragaje, hari ubwoko bwahera, iyo nkusanyije rero amafaranga nkura mu buhinzi bw’urutoki nahembye abakozi banjye 30, bakora mu mirima itandukanye, ninjiza atari munsi ya miliyoni 2, ndetse nakuyeho n’amafaranga y’ishuri ku bana banjye, ndetse ubu umugore wanjye arangije kaminuza icyiciro cya kabiri, kubera ubuhinzi. n’ibindi nkenerwa mu buzima”.

Asaba abaturanyi be kumwegera akabaha ku mbuto y’urutoki ngo kuko insina imaze amezi 6 ayigurisha amafaranga 500, kandi akabamenyesha ko bakwiye kubaho batiteze buri munsi akazi ka Leta, kuko ngo ubukire baturanye na bwo, ahubwo icyangombwa ari ugutekereza.

Abakozi ba Tuyisenge nabo bemeza ko abafatiye runini mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko umukozi amuhemba amafaranga 25000, abafasha kwikenura ku kwezi mu miryango yabo, ikindi kandi ngo ni uko nta mukozi wa Tuyisenge ushobora gukora mu isambu ye nta bwisungane mu kwivuza afite, ngo abanza kuyimutangira ubundi akajya ayakura ku mushahara buhoro buhoro.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE